RFL
Kigali

Izi ndabo ni iz’ishyari ry’ubwiza bwawe! Mu mitoma myinshi Rayvanny yifurije isabukuru nziza Paula umukobwa w'uwahoze ari umukunzi wa Harmonize

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:15/07/2021 7:19
0


Rayvanny wari warabanje kwihishira ko akunda Paula umukobwa wa Kajala wari umukunzi wa Harmonize, yanze kuripfana ku munsi mukuru w'amavuko w'uyu mukobwa amubwira amagambo yuje imvamutima. Mu minsi yashize byagiye bivugwa ko Rayvanny yaba ari mu rukundo n'uyu mukobwa gusa bose barabikwepaga.



Kuwa 15 Nyakanga 2021 ni bwo uyu mukobwa w’umubyeyi w’imyaka 38 wakanyujijeho n'umuhanzi w’icyamamare Harmonize yujuje imyaka 19 y'amavuko. Ibi byatumye nyiri Next level Music, Rayvanny wavutse mu 1993, yerekana ko akunze uyu mukobwa by'agatangaza dore ko yaboneyeho kugaragaza urwo akunda uyu mwangavu yapfiriye.

Mu minsi yashize ubwo Harmonize umupapa w'umwana umwe yari mu rukundo na nyina wa Paula ariwe Kajala, byavuzwe ko Rayvanny yagiye ku ishuli yiba uyu mwana amujyana kwirira iraha abifashijwemo na Hamisa Mobeto ndetse iyi ikaba yarabaye inkuru mbi mu matwi ya Harmonize.

Nyuma y'uko amashusho ya Rayavanny n'uyu Paula yagiye hanze bari gusomana ndetse binagaragara ko basinze byabaye intambara y'umunwa hagati ya Rayvanny ndetse na Harmonize wari uri mu kibatsi cy’urukundo na nyina w'uyu mwana!

                 

            Paula na Rayvanny wamweretse amarangamutima 

Umunyarwanda yaragize ati ”Akuzuye umutima gasesekara ku munwa”, ibi nibyo byabaye kuri bwana Rayvanny aho yatatse ubwiza uyu mukobwa w’ikimero ukiri muto. Rayvanny abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati ”Izi ndabo n’iz'ishyari ry’ubwiza bwawe, Isabukuru nziza Bonnie”. Aya magambo bwana Rayvanny yayaherekesheje amafoto ari kumwe n'uyu mwari w’imyaka 19 ufite ubwiza budashidikanwaho na benshi.

                        

Uyu mwana w’umukobwa bivugwa ko ari we wabaye intandaro y'itandukana rya nyina n’umuhanzi Harmonize kuko byavuzwe ko Harmonize yashatse kubatereta ari babiri (Umwana na Nyina) bikaza kurangira uyu mugambi umubyeyi n’umwana bawuvumbuye bigahita binatuma uyu mubyeyi wari ukuze cyane kurusha Harmonize ahitamo kumuta dore ko yamurushaga imyaka 8.

Kuri uyu munsi Paula yiga mu mwaka wa 5 w’amashuli yisumbuye, gusa akaba afite inzozi zo gukorera nyina umubyara mu ngata akaba nawe yajya mu mideli ndetse no gukina filime. Uyu mukobwa bivugwa ko yatangiye kugira amafaranga asarura mu kwerekana imideli dore ko hari ibinyamakuru byo muri Tanzania byerekana ko ubutunzi bwe bugera kuri miliyoni 45 z'amafaranga y’u Rwanda.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND