Rayvanny wari warabanje kwihishira ko akunda Paula umukobwa wa Kajala wari umukunzi wa Harmonize, yanze kuripfana ku munsi mukuru w'amavuko w'uyu mukobwa amubwira amagambo yuje imvamutima. Mu minsi yashize byagiye bivugwa ko Rayvanny yaba ari mu rukundo n'uyu mukobwa gusa bose barabikwepaga.
Kuwa 15
Nyakanga 2021 ni bwo uyu mukobwa w’umubyeyi w’imyaka 38 wakanyujijeho n'umuhanzi w’icyamamare Harmonize yujuje imyaka 19 y'amavuko. Ibi byatumye nyiri Next level Music, Rayvanny wavutse mu 1993, yerekana
ko akunze uyu mukobwa by'agatangaza dore ko yaboneyeho kugaragaza urwo akunda uyu
mwangavu yapfiriye.
Mu minsi yashize ubwo Harmonize umupapa w'umwana umwe yari mu rukundo
na nyina wa Paula ariwe Kajala, byavuzwe ko Rayvanny yagiye ku ishuli yiba uyu
mwana amujyana kwirira iraha abifashijwemo na Hamisa Mobeto ndetse iyi ikaba
yarabaye inkuru mbi mu matwi ya Harmonize.
Nyuma y'uko amashusho ya Rayavanny n'uyu Paula yagiye hanze bari gusomana ndetse binagaragara ko
basinze byabaye intambara y'umunwa hagati ya Rayvanny ndetse na Harmonize wari uri
mu kibatsi cy’urukundo na nyina w'uyu mwana!
Paula na Rayvanny wamweretse amarangamutima
Umunyarwanda
yaragize ati ”Akuzuye umutima gasesekara
ku munwa”, ibi nibyo byabaye kuri bwana Rayvanny aho yatatse ubwiza uyu
mukobwa w’ikimero ukiri muto. Rayvanny abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram
yagize ati ”Izi ndabo n’iz'ishyari ry’ubwiza
bwawe, Isabukuru nziza Bonnie”. Aya magambo bwana Rayvanny yayaherekesheje
amafoto ari kumwe n'uyu mwari w’imyaka 19 ufite ubwiza budashidikanwaho na benshi.
Uyu mwana w’umukobwa
bivugwa ko ari we wabaye intandaro y'itandukana rya nyina n’umuhanzi Harmonize
kuko byavuzwe ko Harmonize yashatse kubatereta ari babiri (Umwana na Nyina)
bikaza kurangira uyu mugambi umubyeyi n’umwana bawuvumbuye bigahita binatuma
uyu mubyeyi wari ukuze cyane kurusha Harmonize ahitamo kumuta dore ko
yamurushaga imyaka 8.
Kuri uyu munsi Paula yiga mu mwaka wa 5 w’amashuli yisumbuye, gusa akaba afite inzozi zo
gukorera nyina umubyara mu ngata akaba nawe yajya mu mideli ndetse no gukina filime. Uyu mukobwa bivugwa ko yatangiye kugira amafaranga asarura mu kwerekana
imideli dore ko hari ibinyamakuru byo muri Tanzania byerekana ko ubutunzi bwe
bugera kuri miliyoni 45 z'amafaranga y’u Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO