RFL
Kigali

Augy urangamiye kugeza umuziki we ku isi hose yateguje indirimbo nshya 'Mu Biganza' yamubijije ibyuya-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/07/2021 15:38
0


Uwase Augustin (Augy) umaze amezi 10 ashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise 'Humura' yasohokanye n'amashusho yayo, arakataje mu gukora indirimbo zizaba zikubiye kuri Album ye ya mbere izaba yitwa 'Blessed' aho mu minsi iri imbere azashyira hanze indirimbo nshya 'Mu biganza' yamubijie ibyuya.



'Humura' ni yo ndirimbo ya mbere Augy yashyize hanze nyuma yo kubigambirira kuva kera ariko akagenda ahura n'imbogamizi ahanini zatewe n'aba Producers bagiye bamutenguha. Augy yabwiye InyaRwanda.com ko ari kwitegura gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Mu biganza' izasohokana n'amashusho yayo mu minsi micye iri imbere. Iyi ndirimbo ni imwe mu ndirimbo 8 zizaba ziri kuri Album ye ya mbere izaba yitwa 'Blessed', zose zikaba ziri mu njyana nyafika (Afrobeat).


Augy agiye gushyira hanze indirimbo nshya 'Mu biganza'

Uyu muhanzi avuga ko izajya hanze kuwa Gatandatu w'iki cyumweru, bitakunda ikazajya hanze mu ntangiriro z'icyumweru gitaha. Iyi ndirimbo ye nshya avuga ko yamubijie ibyuya cyane dore ko amashusho yayo yabuze burundu bikaba ngombwa ko hafatwa andi bundi bushya. "Twarakoze amashusho arabura biba ikibazo gikomeye,..twahuye n'ibibazo bitandukanye,..turongera dukora indi bwa kabiri". 

Augy ni umuhanzi mu muziki wa Gospe akaba na Rwiyemezamirimo ukora ibijyanye n'ubugeni nko gushushanya, gu-printing-a, akagira n'impano yo guhimba imivugo, kwandika ibitabo, kwandika amafilime n'ibindi. Ni umusore ukiri ingaragu, wavukiye i Kigali, akaba ari na ho atuye i Remera. Ni imfura mu muryango w'iwabo. Mu mpano afite harimo no gucuranga ingoma zigezweho (Drums) akaba ari no kwimenyereza n'ibindi bicurangisho bitandukanye.

Ni umukristo wavutse ubwa kabiri, akaba asengera muri ERC Masoro akaba n'umucuranzi w'ingoma muri uru rusengero. Aririmba muri Shekinah Worship Team kuva mu mwaka wa 2009 kugeza uyu munsi. Urugendo rw'umuziki yarutangiye mu 2011, ariko ashyira hanze indirimbo ye ya mbere tariki 07/09/2020. Augy uvuga ko yigira byinshi kuri Aime Uwimana na Gaby Kamanzi, yaditangarije ko afite intego yo kugeza muzika ye ku rwego mpuzamahanga.

AMAFOTO YAFATIWE MU IFATWA RY'AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MU BIGANZA' IGIYE KUJYA HANZE

REBA HANO INDIRIMBO 'HUMURA' YA AUGY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND