RFL
Kigali

Menya birambuye icyamamare Shelina Wade winjiye muri uyu mwuga afite imyaka 4

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:13/07/2021 11:02
0


Shelina Wade ni icyamamare mu muziki wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yaragiye akora indirimbo nziza zagiye zifashishwa muri Amerika.



Shelina Wade yavukiye mu gace ka Denver muri leta ya Collado, yakuriye muri Leta ya Texas, bwa mbere aririmba yari afite imyaka 4 atangira aririmbira mu rusengero. Yaje kugira igikundiro gikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana kimwe no mu njyana ya Jazz.

Nyina umubyara akaba yaragize uruhare rukomeye mu kwaguka kw’impano y’umukobwa we, yaje gukora amasezerano bwa mbere muri Atlantic nk’umwanditsi n’umuririmbyi. Ashingiye ku bahanzi bakomeye barimo Josephine Baker, Sarah Vaughan na Sade, Lina, yatangiye guhuza injyana zinyuranye bitanga umusaruro ukomeye mu muziki wa Soul.

Mu 1998, Lina yaje kwandika amateka akomeye mu bijyanye no kwandika kuri Album  y’umuhanzi rurangiranwa witwa Tyrese, ibigwi bye byaje gukomeza kugwira ubwo yandikaga iyitwa Ain’t Nothing Like a Jones” nayo ya Tyrese.

Nk'uko bigaragara haruguru, uyu muhanzikazi yasinye amasezerano mu nzu y’umuziki ya Atlantic mu mwaka 2000, ibi byahise bimufasha gukora kuri Album ye ya mbere yitwa Stranger on Earth, yaje gukundwa cyane mu mateka ya Jazz na R&B ntijya yibagirana.

Yihariye inkuta zikomeye mu muziki zirimo urwa mbere mu Bwongereza yahagazeho ku mwanya wa 46 muri Amerika, kurwitwa Billboard ihita ihagaragara ku mwanya wa 89. Yaje no kuba Album y’umwaka mu mboni z'abakora urutonde rwa Album z’umwaka zakunzwe bamamaye nka Tower.

Mu mwaka wa 2003 yimukiye mu nzu itunganya ikanareberera inyungu z’abahanzi yitwa Hidden Beach maze adatinze mu mwaka wa 2004 atangira gutunganya Album ye ya 2 yise The Inner Beauty Movement.

Yagiye hanze muri kamena 2005 indirimbo yitwa Smooth yari kuri iyi Album yaciye agahigo gakomeye igirwa n’ikirango cya Steppers n’izindi ndirimbo zariho zagiye zihatanira ibihembo binyuranye birimo ibya Grammy na Soultrain mu mwaka umwe.

Mu mwaka wa 2007 uyu mugore yahawe ikiraka cyo gushyira umuziki muri filimi yamamaye ya Sony yitwa”The Christmas” bidatinze ahita yinjira mu gutunganya umushinga wa Album ye ya gatatu yariho indirimbo zigera kuri 17 yakoreye mu nzu itunganya umuziki yashinze yitwa Mood Star.

Ikaba iyi Album yarihariye isoko ry’umuziki ryo mu mwaka wa 2008 by’umwihariko indirimbo zariho zirimo Feel The Love, I’ll stick around” na Good Day. 

Indirimbo ze zikaba zarifashishishijwe muri filime z’uruhererekane zo mu gihugu cy’ubwongereza murizo filimi harimo Feel The Love ya 2008 na Get It Right ya 2009.

Kimwe na filimi zindi zinyuranye zirimo High Crimes yakinnyemo Morgan Freeman na Ashley Judd ibyamamare mu mwuga wa filime, iyitwa Guess Who n’izindi zinyuranye.

Mu mwaka wa 2012 muri nzeri ni bwo yashyize hanze indi Album yise The Love Chronicles of a Lady Songbird imwe muri zayisohotse yifashishijwe muri filime mbarankuru yirwa Urban Roots.

Muri Mutarama mu mwaka wa 2013 yinjiye mu nzu itunganya umuziki ya Monarchy maze mu ukwakira ashyira hanze indirimbo z'uruhurirane yise Loverride zaje muri 50 zikunzwe mu gihugu cy’u Bwongereza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND