RFL
Kigali

Papa Francis yabashije gusoma Misa ari mu bitaro

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:13/07/2021 6:45
0


Ku cyumweru tariki 11 Nyakanga 2021 Papa Francis yabashije gusoma Misa ari ku rubaraza rw’ibitaro bamubagiyemo, akaba ari Misa yitabiriwe n’abantu banyuranye harimo n’abana barwariye muri ibyo bitaro.



Iyi Misa yabereye ku rubaraza rw’ibitaro bya Gemelli i Roma mu Butariyani, yitabiriwe n’abantu barenga ijana, bamwe bakoma mu mashyi bamwishimiye bavuga bati: “Viva il Papa!” Ugenekereje mu kinyarwanda bivuze ngo “Papa ramba”.

Papa yashimiye abari aho ababwira ko ameze neza kandi ababwira ko yamenye ko “bamusengeye”. Yanashimiye abakozi b’ibitaro yabagiwemo avuga ko yiboneye “uburyo ubuvuzi bwiza ari ingirakamaro kandi ko no mu bindi bihugu bagomba kububona nk’uko mu Butariyani bimeze”. 

Kuva mu gihe kingana nk’icyumweru gishize Papa bamubaze kubera ikibazo yagize m’urura runini, nibwo bwa mbere yabashije kwiyereka abantu.

Amakuru aturuka i Vatikani avuga ko kuvura Papa byagenze neza. Papa w’imyaka 84 yari yagize uburwayi bwo murura runini buzwi nka "symptomatic diverticular stenosis". 

Ntiharamenyekana igihe Papa azamara muri ibi bitaro. Ubu burwayi bwe bwa “Diverticular” ni uburwayi buterwa n’ibibyimba mu rura runini bituma urura rwifunga umuntu akaba agorwa no kujya ku musarani inda ikuzura ndetse akanababara mu nda.

Papa kandi ntabwo ari ubu burwayi gusa afite kuko binavugwa ko ku myaka 21 yatakaje kimwe cya kabiri cy’ibihaha bye by’iburyo kandi akaba afite uburwayi bwo mu matako bumutera kubabara kuva mu mugongo wo hasi kugera kumaguru. 

Afite kandi ikibazo cy’igifu cyakunze kugaragara cyane cyane mu mwaka wa 2014 aho cyatumye agenda ahagarika bimwe mu bikorwa yabaga yari bukore ariko uburwayi bw’igifu bukamwangira.


Source: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND