RFL
Kigali

Mu Buhinde: Abantu bakubiswe n’inkuba bari gufata “selfie”

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:12/07/2021 8:41
0


Kuri iki cyumweru, mu gihugu cy’u Buhinde inkuba yakubise abantu 11 barimo bafata “selfie” abandi benshi barakomereka mu mujyi wa Jaipur wo mu Majyaruguru y’iki gihugu.



Aba bantu inkuba yabakubitiye ku gasongero k’umunara mu nzu y’umutamenwa wubatswe mu kinyejana cya 12, aha akaba ari ahantu hakunze gutemberera cyane ba Mukerarugendo. Amakuru dukesha BBC avuga ko ubwo ibi byabaga, abagera kuri 27 basimbutse bakagwa hasi. 

Umupolisi mukuru yatangarije abanyamakuru ko uwo munara ariho hantu hakurura abantu benshi kuri iyi nzu yongeraho kandi ko abapfuye ari abakiri bato. 

Ku munsi w’ejo ku cyumweru kandi, abandi bantu bagera mu icyenda nabo inkuba yarabakubise. Aba yabakubitiye ahantu hatandukanye muri Leta ya Rajasthan ari nayo uyu mujyi wa Jaipur waguyemo abarimo gufata “selfie” uherereyemo.

Ashok Gehlot, umukuru wa Leta ya Rajasthan yatanze inkunga ya 500000 (hafi 6,7000,000 z’amafaranga y’u Rwanda) nk’impozamarira ku miryango yabuze ababo.

Igihugu cy’Ubuhinde ni kimwe mubihugu bikunze kwibasirwa n’inkuba zica abantu cyane cyane mu bihe nk’ibi, hagati y’ukwezi kwa gatandatu kugeza mu kwa cyenda.

Amakuru atangwa n’Ikigo cy'Ubuhinde cy'Iteganyagihe avuga ko kuva mu myaka ya 1960, umubare w’abishwe n’inkuba wikubye kabiri bikaba biterwa ahanini n’ihindagurika ry’ikirere.

Icyo kigo kandi kivuga ko inkuba ziyongereye ku kigero kiri hagati ya 30% na 40% kuva mu ntangiriro no hagati y’imyaka ya za 1990.

Leta ya Andhra Pradesh mu mwaka wa 2018 yabaruye inkuba 36,749 zakubise mu gihe cy’amasaha 13 gusa. Bivugwa ko zikubita cyane cyane mu duce dufite ibiti bitoya.  Kuva mu mwaka wa 2004, mu gihugu cy’Ubuhinde inkuba zimaze kwica abasaga 2000.

Hari uburyo wakora ukagabanya ibyago byo gukubitwa n’inkuba:

“Shaka aho wikinga mu nzu nini cyangwa imodoka

Va ahantu harangaye, ahantu hari imbuga cyangwa imisozi ihanamye

Niba ntaho ufite ho kwikinga, igire muto bishoboka wicare witunatune ushyire umutwe mu mavi

Irinde kwikinga munsi y'ibiti birebire cyangwa ibiri ukwa byonyine

Niba uri ku mazi, vamo ujye kure vuba bishoboka. (Ibi byakuwe kuri: Royal Society for the Prevention of Accidents)”.

Source: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND