RFL
Kigali

Caleb wabaye umujyanama wa Papa Emile yandikiye ibaruwa M.Irene agaragaza inzitizi 5 ziri mu gukorana n'abahanzi ba Gospel

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/07/2021 15:33
3


Uwagaba Joseph Caleb wabaye umujyanama wa Emile Nzeyimana (Papa Emile) wamamaye cyane mu ndirimbo 'Mbayeho' na 'Guhinduka', ndetse akanareberera inyungu umunyempano Sam Rwibasira, yandikiye Irene Murindahabi (M.Irene) ibaruwa inakubiyemo ubutumwa ku bahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.



INYARWANDA yabashije kubona kopi y'iyi baruwa mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 11 Nyakanga 2021. Yanditse iyi baruwa nyuma y'uko M.Irene atangaje ko yandukanye na Vestine na Dorcas kubera ubugambanyi ashinja abantu banyuranye bagiye mu matwi y'ababyeyi b'aba bana. Inkuru yatigishe imbuga nkoranyambaga, gusa inkuru nziza ihari akaba ari uko baje kwiyunga akongera akabasubirana.

Caleb wabaye umujyanama w'abahanzi banyuranye ba Gospel, yavuze ko ubusanzwe 'Management' y'abahanzi ba Gospel igorana cyane anagaragaza ingingo 5 zibihamya. Yavuze ko abahanzi ba Gospel baba badashaka kusinya amasezerano n'umujyamana wabo, ibintu bihuye neza nk'ibyabaye kuri M.Irene kuko nawe aherutse gutangaza ko ababyeyi ba Vestine na Dorcas banze ko basinya amasezerano y'imikoranire.

Ev Caleb uri kubarizwa muri Pologne ku mpamvu z'amasomo y'icyiciro cya 3 cya Kaminuza (Masters), yashimye cyane M.Irene ku kazi keza akora ko kuzamura impano nshya mu muziki by'umwihariko kuba yarafashije Vestine na Dorcas kuva batangiye umuziki kugeza none. Yakomoje ku bugambanyi M.Irene avuga ko yakorewe. Yabwiye M.Irene n'abakunzi ba Gospel ko hari abandi bantu banyuranye batarangwa n'amashyari barajwe ishinga no gushyigikira umurimo w'Imana.

Yasabye Vestine na Dorcas gusenga bakayoboza Imana kandi bagaharanira ukuri. Yabasabye kudacika intege na cyane ko bakiri bato. Yasabye abahanzi ba Gospel kubaha cyane akazi gakorwa n'ababareberera inyungu. Ati "Vestine na Dorcas ntimucike intege muracyari bato, muracyafite imyaka myinshi imbere yo gukora neza, igihe cyose mujye muhararira ukuri kandi mwubahe akazi gakorwa n’ababareberera".

SOMA IBARUWA EV. UWAGABA JOSEPH CALEB YANDIKIYE M.IRENE

Bahanzi baririmba indirimbo zahariwe guhimbaza Imana, bakunzi namwe mureberera inyungu zabo, ndabasuhuje mbifurije amahoro no guhirwa mu byo mukora, nyuma yo kubona imivurungano, ibinyoma no kubogama kwagaragaye hagati y’abahanzikazi Dorcas na Vestine ndetse na Management yabo ihagarariwe na M. Irene, nifuje kugira icyo mbivugaho.

Nagize amahirwe yo gukunda umuziki ndetse no kuwukurikirana guhera mu 2011, mu mpera z’uwo mwaka ninjiye mu buryo bweruye muri Music industry nk’umufana ariko nyuma gato naje kuba umujyanama w’abahanzi batandukanye uwo mperuka gukorana nawe ni Sam Rwibasira.

Mu myaka yose nabimazemo navuga ko ari akazi kagoye cyane kagusaba gukora kuruta umuhanzi. Nyamara umuhanzi ni we uba ugomba kugaragara mu bikorwa byose bisaba ko uruhare rwa management team rugira ubwiganze ariko cyane cyane mu buryo butagaragara kuko ikigamijwe hano ni ugusohora umuhanzi n’ibihangano bye.

Mu by'ukuri management y'abahanzi ba gospel iragora cyane pe!

1. Bashaka ko hakoreshwa amarangamutima kuruta ingingo z’amategeko, ntibakunda ko mugirana amasezerano yanditse ari cyo cyabaye hagati ya M. Irene na Dorcas & Vestine. Iyi ni imbogamizi ikomeye kuko impande zombi zikora ku cyizere gusa ariko iyo habaye ikosa rigerekwa ku ruhande rufite intege nke.

2. Bisaba gushora amafaranga ukinjiza umugisha! Nabyo ni byiza ariko ku muntu ubisobanukiwe kuko isoko dukoreraho mu Rwanda ntiribaha amahirwe yo kuba bahatanira amasoko kandi nabo ubwabo babigiramo uruhare bumva cyane ko bakorera Imana ibindi ari iby’isi.

3. Ntibakunda gukorera ku mabwiriza ya management yabo kandi iba yitwa ko ariyo ireberera akazi bakora, ibi babisangiye n’abandi bahanzi benshi, ibi bidindiza ifatwa ry’ibyemezo bimwe na bimwe bifitiye inyungu impande zombi.

4. Ni abana beza (innocent) ku buryo gufata icyemezo gikarishye ku nyungu zabo babibona nko gukora icyaha ariyo makosa Dorcas na Vestine bakoze yo kuba muri management ya M. Irene nyamara nta masezerano bafite yanditse n'ubwo atari bibi ariko ingaruka zabyo akenshi ziba atari nziza.

5. Guhatana kwabo ntibireba isoko rusange (abo bagenera ibihangano) ahubwo bireba hagati yabo ubwabo. Akenshi batinda ku byo bakora hagati yabo ntibagure isoko ry’akazi bakora. Ibi bituma batareba kure y’imbibi z’amaso.

Inama ku hazaza h’umuziki wo guhimbaza Imana

Dorcas &Vestina ndetse n’ababyeyi babo musubire gusenga muyoboze Imana kandi muharanire ukuri. Vestine na Dorcas ntimucike intege muracyari bato, muracyafite imyaka myinshi imbere yo gukora neza, igihe cyose mujye muhararira ukuri kandi mwubahe akazi gakorwa n’ababareberera.

M. Irene wagize neza kuzana impano nyinshi mu muziki turabishima ariko mbere yo gutangira ujye urebera ibintu mu myaka 2,3,5 iri imbere burya twese twigira mu makosa. Aho biri ngombwa ujye ureba ku hazaza h’umushinga utangiye, wibande cyane ku ngingo y’amategeko. Ubumuntu ntuzabutakaze nk’indangagaciro yawe.

Bakunzi ba muzika yo guhimbaza Imana muhumure haracyari abandi bantu bifuza guteza imbere uru ruganda badafite amashyari, babisengera, babishyizeho umutima nta kabuza ubutumwa bwiza buzakomeza kuvugwa biciye mu ndirimbo. Kandi namwe bahanzi mwahisemo kuririmba mubikore neza mukurikije intego mwihaye niba ari ntazo mushake aba bafasha, gutegura, gutunganya ndetse no kugera aho murota kuzagera.

Mbonereho gusaba abashobora gutera inkunga no gushyigikira abahanzi, ko n’abaririmba izi ndirimbo bafite umubare munini cyane ubakurikira kandi ari benshi kuruta bagenzi babo baririmba indirimbo zisanzwe ngira ngo urugero ruto rwaberetse ko bishoboka rero mu buryo bwa business uwabashoramo ntabwo yahomba

Murakoze. Abefeso 5:15 "Nuko mwirinde cyane uko mugenda mutagenda nk'abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk'abanyabwenge"


Joseph UWAGABA Caleb yabaye umujyanama w'abahanzi banyuranye barimo na Papa Emile


M.Irene hamwe na Vestine na Dorcas abereye umujyanama


M.Irene yashimiwe umurimo ukomeye akora wo kuzamura impano nshya


Ev. Caleb UWAGABA yashimiye cyane M.Irene anamugira inama

UMVA HANO 'GUHINDUKA' INDIRIMBO YA PAPA EMILE WAHOZE ARI MU BIGANZA BYA EV.CALEB







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nyandwi Gedeon 2 years ago
    Ndashimiye Cane rwose Irene ukuntu arintwari
  • Roselyne2 years ago
    Birashimishij cyn es nigut umunt yabur na m.irene nkumunt uft impana naw bagakorana???
  • Roselyne2 years ago
    Birashimishij cyn es nigut umunt yabur na m.irene nkumunt uft impana naw bagakorana???





Inyarwanda BACKGROUND