RFL
Kigali

Turukiya: Bus yari itwaye abimukira yaguye abagera muri 12 bahasiga ubuzima

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:11/07/2021 16:02
0


Mu gihugu cya Turukiya kuri iki cyumweru habaye impanuka ubwo Bus yari itwaye abimukira yagwaga maze abagera kuri 12 bakahasiga ubuzima naho 26 bagakomereka.



Ni impanuka yabereye mu Ntara ya Van hafi y’umupaka wa Turukiya na Irani, aho imodoka yafashwe n'inkongi y'umuriro nyuma yo kugwa mu mwobo, nk'uko babiri bari bafite amakuru nyayo kubyabaye babitangarije Reuters.

Iyi Bus yari itwaye abimukira barimo aba Afuganisitani, Abanyapakisitani na Bangladesh. Abaganiriye na Reuters bavuze ko umwirondoro w’abaguye mu mpanuka utaramenyekana neza ndetse nyiri bus yahise afungwa.

Abimukira benshi banyura muri Turukiya berekeza i Burayi. Abahanyura cyane cyane ni abaturuka mu bihugu nka Irani, Afuganistani na Pakistani aho binjira banyuze ku mupaka wa Irani bakambuka bajya muri Turukiya n’amaguru mbere yo gukomereza mu Burengerazuba mu mijyi nka Istanbul na Ankara.

Source: Reuters, CGTN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND