RFL
Kigali

Abaturage ba Haiti buzuye kuri Ambasade ya Amerika basaba ubuhungiro

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:11/07/2021 14:46
0


Abaturage bo mu gihugu cya Haiti buzuye kuri Ambasade ya Amerika basaba ubuhungiro nyuma y’imidugararo yakomeje kuba muri iki gihugu nyuma y’aho umukuru w’igihugu Jovenel Moïse yishwe n’abagizi ba nabi 28 b’abanyamahanga bakanakomeretsa umugore we kuwa Gatatu w’iki cyumweru turi gusoza.



Igihugu cya Haiti ni kimwe mu bihugu uwavuga ko umutekano waho ari nk’umugani ataba abeshye. Iki gihugu cyakunze kurangwa n’inzara, imitingito, ibikorwa by’urugomo, intambara za Politike n’ibindi, kuri ubu abaturage baho bafite ubwoba bwinshi nyuma y’iyicwa ry’umukuru w’iki gihugu aho bamwe batangiye guhunga abandi bagana ambasade ya Amerika ngo ibahe ubuhungiro.

Mu gihe hari ubwoba bwinshi ko urupfu rw’umukuru w’igihugu rushobora gukurikirwa n’umutekano muke n’intambara, hatangiye no guhwihwiswa amakuru anyuranye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga muri kiriya gihugu ajyanye n’umutekano.

Amwe muri ayo makuru avuga ko Amerika igiye gutanga “humanitarian visas” (viza zihabwa abari mu kaga bakeneye ubuhungiro...) nk’uko tubikesha CGTN, igitangazamakuru cy’u Bushinwa gikorera hirya no hino ku isi.

Kuva ayo makuru yakwirakwira muri icyo gihugu, ku wa gatanu abaturage ba Haiti hamwe n’imiryango yabo barenga 1000, bagiye kuri Ambasade ya Amerika kureba ko nabo ayo mahirwe yabageraho. Gusa kugeza ubu ntacyo biratanga.

Gusa amakuru avuga ko mu gihugu cya Haiti, abagera ku bihumbi cumi na bine (14000) baba bamaze guhunga kubera gutinya intambara n’umutekano muke. N’ubwo ari igihugu cyakunze kurangwa n’ibibazo bya politike, hari hashize imyaka irenga ijana muri iki gihugu nta mukuru w’igihugu wishwe ari kubutegetsi kuko uheruka kwicwa yishwe mu 1915.

Source: CGTN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND