Kigali
Bralirwa
-->

Isoko ry’abakinnyi riravuza ubuhuha: APR FC yibitseho abandi bakinnyi batatu, Rugwiro atera umugongo Rayon Sports yerekeza muri AS Kigali

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/07/2021 16:06
0

Nyuma y'uko umwaka w’imikino wa 2020/21 usojwe APR FC yegukanye igikombe, AS Muhanga na Sunrise zikamanuka mu cyiciro cya kabiri, ubu ikiri kuvugwa cyane ni abakinnyi ndetse n’abatoza bari guhindura amakipe, aho AS Kigali na APR FC ziri mu makipe ari kwigaragaza cyane ku isoko ry’abakinnyi muri iyi mpeshyi.APR FC yasinyishije abakinnyi batatu bashya barimo myugariro wakiniraga AS Kigali, Karera Hassan, ushobora kuba umusimbura wa Mutsinzi Ange Jimmy, uri muri gahunda yo kwerekeza hanze y’u Rwanda, ahavugwa hakaba ari muri Maroc, Nsengiyumva Irshad wakiniraga Marines FC ndetse na Mugisha Bonheur ukina mu kibuga hagati wakiniraga Mukura Victory Sport.

Karera Hassan yerekeje muri APR FC avuye muri AS Kigali

Karera yari asoje amasezerano yuari afite muri AS Kigali ndetse akaba ari umukinnyi wayifashije gusoza ku mwanya wa kabiri mu mwaka w’imikino ushize, ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi bakunze gukoreshwa cyane n’umutoza Eric Nshimiyimana mu mikino Nyafurika ya CAF Confederations Cup.

Mugisha Bonheur wakiniraga Mukura yasinyiye APR FC amasezerano y'imyaka ibiri

Undi mukinnyi APR FC yaguze ni Mugisha Bonheur ukina mu kibuga hagati, wakiniraga Mukura Victory Sport y’i Huye.

Aba bakinnyio bombi baguzwe n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu, basinye amasezerano y’imyaka ibiri.

APR FC kandi yasinyishije Nsengiyumva Irshad wakiniraga ikipe ya Marines FC, nawe akaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri azakinira iyi kipe.

Indi kipe iri kugaragara cyane ku isoko ni AS Kigali, nayo ikaba yamaze kwibikaho myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi, wakiniraga Rayon Sports, Rugwiro Herve, nk’umusimbura wa Karera Hassan wamaze kujya muri APR FC.

Rugwiro wari kapiteni wa Rayon Sports yerekeje muri AS Kigali

Rugwiro wari usoje amasezerano muri Rayon Sports yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri AS Kigali.Uyu mukinnyi ukina nka myugariro wari kapiteni wa Rayon Sports yayigezemo mu 2019 avuye muri APR FC, gusa yagiye agongana kenswhi n'ubuyobozi bw'iyi kipe ahanini bigendeye ku mikoro, aho wasangaga avuganira bagenzi be nka kapiteni.


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND