RFL
Kigali

Cricket: U Rwanda rugiye kwakira amarushanwa mpuzamahanga ane akomeye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/07/2021 13:13
0


Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Cricket “ICC”, ryashyize ahagaragara gahunda y’amarushanwa mpuzamahanga 5 yo ku rwego rwa Afurika ateganyijwe kuba muri Nzeri 2021 mu rwego rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi.



Ku wa Kane tariki 08 Nyakanga 2021, ni bwo ICC yatangaje gahunda y’amarushanwa atanu agiye gukinwa guhera muri Nzeri, mu rwego rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi, ane muri yo akaba azabera i Kigali.

Amarushanwa 4 muri 5 ateganyijwe azabera mu Rwanda. Irushanwa rya mbere rizabera mu Rwanda ni iry’ingimbi zitarengeje imyaka 19 “ICC U-19 Men’s Cricket World Cup Africa Qualifier”, irushanwa rizaba tariki ya 28 Nzeri kugeza 07 Ukwakira 2021.

Iri rushanwa byari biteganyijwe ko rizabera muri Nigeria kuva tariki ya 25 Nzeri kugeza 01 Ukwakira 2021, ICC yahisemo kuryimurira mu Rwanda kubera ikibazo cy’umutekano muke uri muri kiriya gihugu. Amakipe azitabira ni Namibia, Nigeria, Tanzania, Uganda n’u Rwanda.

Irushanwa rya kabiri ni iryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi mu bagabo “ICC Men’s T20 world Cup Sub Regional Africa Qualifier Group A”. Iri rushanwa rizatangira tariki ya 14 risozwe 23 Ukwakira 2021. Iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu 7 ari byo Eswatini, Ghana, Lesotho, Malawi, Seychelles, Uganda n’u Rwanda.

Nyuma kuva tariki ya 31 Ukwakira kugeza ku ya 08 Ugushyingo 2021, hazaba imikino yo mu itsinda B “ICC Men’s T20 World Cup Sub Regional Africa Qualifier Group B”. Aha hazitabira amakipe 6 ari yo Botswana, Cameroon, Mozambique, Saint Helena, Sierra Leone na Tanzania. Aya marushanwa yombi yagombaga kubera muri Afurika y’Epfo tariki 25 kugeza 31 Ukwakira 2021.

Muri buri tsinda hazamuka amakipe abiri ya mbere hanyuma yiyongere kuri Nigeria na Kenya zitazakina imikino y’amajonjora, azahure mu mikino ya nyuma “ICC Men’s T20 World Cup Africa Qualifier”, iri rushanwa rya  4 na ryo rizabera mu Rwanda  kuva tariki 15 kugeza 21 Ugushyingo 2021. Byari biteganyijwe ko rizabera muri Nigeria kuva tariki ya 24 kugeza ku ya 27 Ugushyingo 2021.

Irindi rushanwa risigaye ni iryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi mu bagore “ICC Women’s T20 World Cup Africa Qualifier”, rizabera muri Bostswana guhera tariki ya 07 kugeza ku ya 20 Nzeri 2021. Rizitabirwa n’amakipe 11 ari yo Botswana, Cameroon, Namibia, Nigeria, Malawi, Mozambique, u Rwanda, Sierra Leone, Tanzania, Uganda na Zimbabwe. Ikipe imwe ni yo izabona itike.

Aya marushanwa azabera mu Rwanda, azakinirwa ku bibuga bibiri birimo ikibuga mpuzamahanga cya Gahanga ndetse n’ikibuga ubu kirimo gutunganywa cyo muri IPRC Kigali.


U Rwanda rugiye kwakira amarushnwa ane akomeye mu mukino wa Cricket

Imikino izabera ku bibuga bibiri harimo n'icy'i Gahanga

 U Rwanda ruzaba ruhatanira itike y'igikombe cy'Isi

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND