Umunya –Tanzania w’umunyamideli akaba n’umuririmbyi Hamisa
Mobeto wamamaye cyane kubera kuba mu rukundo n’icyamamare mu muziki Diamond Platnumz, bikomeje kuvugwa ko ubu ari mu rukundo n’umuraperi w’umunyamerika umurusha
imyaka 24, Rick Ross.
Ubutumwa Rick Ross yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram abukuye ku ya Hamisa Mobeto
Uyu mugore yavutse kuwa 10 Ukuboza 1994 bivuze ko agwije imyaka 26, afite abana 3 yabyaranye n’abagabo 3 batandukanye, uwa mbere akaba agize imyaka 5 ariwe Fantasy Majizzo, agakurikirwa Dylana Abdul Naseeb na Deedaylana Abdul Naseeb.
Ubutumwa bwa Rick Ross na Hamisa Mobeto bwagaragaje ko bibereye i Dubai aho bari kurya isi
Byemezwa ko mu gihe yari mu rukundo rw’umuriro rwanavuyemo umwana wa 2 w’uyu mugore yabyaranye na Diamond Platnumz ari nabwo uyu muhanzi yakoranye indirimbo yashyuhije benshi yitwa 'Waka' yakoranye na Rick Ross w'imyaka 45. Niho yahuriye na Rick Ross w'abana 4 barimo imfura ye ifite imyaka 19. Uyu mwana akaba yenda kungana na Hamisa Mobeto mu ngano.
Hamisa Mobeto w'abana 3 na Rick Ross w'abana 4 unamurusha imyaka 24
Ross ntakirya ntakiryama yirirwa amutera imitoma y’urudaca ku mbuga nkoranyambaga, binemezwa n’ibinyamakuru binyuranye ko aba bombi bamaranye iminsi barya isi aho basohokeye mu bwami bw’abarabu ‘United Emirates Arab’ mu gace kazwi cyane k’ubucuruzi ka Dubai.

William Leonard Robets II wamamaye nka Rick Ross n'andi mazina nka The Boss
Mu busanzwe Ross yiswe n’ababyeyi William Leonard Roberts II yavutse kuwa 28 Mutarama 1976, yamamaye nka Rick Ross. Ni umwanditsi w’indirimbo, umushabitsi, umuyobozi w’indirimbo n’umuraperi kabuhariwe. Uretse kwitwa Rick Ross yagiye afata n’ayandi mazina mu myaka itandukanye arimo Rozay, The Boss, Renzel na Teflon
Yavukiye mu gace kazwi nka Miami Garden muri Leta ya
Florida, yatangiye umuziki mu mwaka wa 2000. Afite abana barimo Toie Roberts,
William Robert III, Berkeley Hermes Roberts na Billion Leonard Roberts. Yagiye afungirwa gukoresha ibiyobyabwenge inshuro
nyinshi birimo Marijuana mu mwaka wa 2008 na 2014. Mu mwaka wa 2008 mu kwezi kwa
kanama yakurikiranweho icyaha cy’urugomo yakoreye Vj Vlad, mu mwaka wa 2015 yafungiwe gushimuta we n’abarinzi
be.
Mu bijyanye n’ubushabitsi akaba ari umuntu ukunda ubucururuzi
bw’ibiribwa birimo inkoko kandi afite inzu z’ururiro nyinshi (Restaurant). Mu mwaka wa 2009 yagiranye amahari akomeye n’icyamamare
muri rap, 50 Cent bapfuye ko ubwo bahuriraga mu bihembo bya Hip Hop bya BET, 50 Cent yarebye nabi uyu mugabo.
Ibi byakuruye impaka ziri mu ndirimbo aho Rick Ross yakoze iyitwa ‘Mafia Music’ agashyiramo imirongo yibasira ku buryo bweruye mugenzi we 50 Cent maze nawe atazuyaje ahita amukorera iyitwa ‘Go Head, Try Me’ yakurikiranye na filimi yamukoreye z'ibipupe zigaragaza Ross mu buryo busekeje.

Ross akaba akunda gutera akabariro byo mu rwego rwo hejuru nk'uko akunda kubigarukaho mu mwaka wa 2017 ubwo yari mu kiganiro kimwe byanatumye yibasirwa bikarangira asabye imbabazi abinyujije ku rubuga rwa Facebook.
Rick Ross uvuga ko akunda cyane imibonano mpuzabitsina, yigeze gutangaza ko adashobora gusinyisha umukobwa mu nzu y’umuziki we kuko
byazarangira baryamanye uko byagenda kose bikarangira akazi kangiritse. Kubera kandi gukundwa k'uyu mugabo yagiye atsindira
ibihembo binyuranye mu myaka inyuranye ndetse yishimirwa n’abatari bacye iyo
ari kurubyiniro.
