RFL
Kigali

Umugabo w’imyaka 65 yarumwe n’inzoka y’umuturanyi ubwo yari ari mu bwiherero

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:10/07/2021 7:30
0


Mu gihugu cya Austria umugabo w’imyaka 65 yarumwe n’inzoka y’umuturanyi ubwo yari ari mu bwiherero mu gitondo, ibi bikaba byarabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru dushoje.



Mu rukerera rwo kuwa mbere, mu mujyi wa Graz ho muri Vienna mu murwa mukuru wa Austria, umugabo w’imyaka 65 yahuye n’uruva gusenya ubwo yarumwaga n’inzoka y’umuturanyi ubwo yari yicaye ku musarani iwe mu rugo.

Uyu mugabo watangiye umunsi we nabi, yabyutse ajya mu bwiherero nk’ibisanzwe, amaze kwicara agiye kumva yumva ikintu kiramujombye ahindukiye kureba asanga ni inzoka imurumye. 

Polisi yo muri aka gace yatangaje ko inzoka yarumye uyu mugabo utaratangajwe amazina ari inzoka yari ifite metero 1.6 yo mu bwoko bwa Python. 

Ubusanzwe ngo ubu bwoko bw’inzoka zikomoka muri Aziya, mu mikurire yabwo bushobora kurenza metero 9 bivuze ko iyarumye uyu mugabo yari itarakura.

Inkuru ya Reuters dukesha CNN ivuga ko iyi nzoka yarumye uyu mugabo yari yatorotse umuturanyi we ijya kwihisha mu bwiherero bwe nk’uko Polisi yabitangaje. Gusa inzira iyi nzoka yanyuzemo ngo ihagere yari itaramenyekana.

Impuguke mu bijyanye n’ibikururanda wahise yitabazwa n’inzego z’ubutabazi, yakuye iyi nzoka mu bwiherero, arayisukura hanyuma ayisubiza nyirayo. Uwarumwe n’inzoka we yahise ajyanwa kwa muganga ngo yitabweho ku bikomere bidakabije na cyane ko yagize amahirwe iyi nzoka ikaba nta bumara yari ifite.

Byahise bimenyekana ko umuturanyi w’uyu mugabo, w’imyaka 24, asanzwe afite inzoka 11 ariko zidafite ubumara. Gusa yahise atabwa muri yombi ngo akurikiranwe kubera guteza impanuka zishingiye kuburangare nk’uko Polisi yabitangaje.

Source: CNN, Reuters, thecomeback.com







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND