RFL
Kigali

Euro 2020: Biratangaje! Yaviriyemo muri 1/8 ariko ashobora kuzegukana igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu irushanwa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/07/2021 7:21
1


Nubwo yakinnye imikino ine gusa, ikipe ye igasezererwa muri 1/8 mu irushanwa ry’ u Burayi ‘Euro 2020’, rutahizamu w’umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo, niwe uyoboye abatsinze ibitego byinshi muri iri rushanwa ndetse ashobora no kwegukana urukweto rwa zahabu (Golden boot).



Biratangje kubona umukinnyi wakinnye imikino ine ariwe uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi mu irushanwa, hari abakinnye imikino myinshi kumurusha mu irushanwa, batabashije kugera kuri uyu muhigo.

Mu mikino ine Cristiano yakinnye muri iri rushanwa yatsinze ibitego bine anatanga umupira umwe wavuyemo igitego cyatsinzwe na Diogo Jota, ibi bitego byose uyu munyabigwi mu mupira w’amaguru yabitsinze mu mikino itatu yo mu itsinda F Portugal yari iherereyemo.

Nubwo ikkwe n’u Bubiligi muri 1/8 cy’iri rushanwa, nta mukinnyi uratsinda ibitego biruta ibye kugeza magingo aya, kuko umunya-Czech Republic, Patrik Schick banganya ibitego ikipe ye nayo yamaze gusezererwa.

Kugira ngo Harry Kane ukiri mu irushanwa ageze ku bitego bya Cristiano ndetse anamurushe, biramusaba kuzatsinda ibitego bibiri ku mukino wa nyuma uteganyijwe ku Cyumwerui tariki ya 11 Nyakanga 2020, mu gihe Raheem Sterling bimusaba kuzatsinda ibitego bitatu akagira bitandatu.

Cristiano afite amahirwe menshi yo kuzasoza irushanwa ariwe uyoboye abatsinze ibitego byinshi, akaba yazahembw2a umupira wa zahabu (Golden boot), igihembo cyakwiyongera ku bindi bitandukanye yatwaye mu bihe bitandukanye.

Abakinnyi bafite ibitego byinshi muri Euro 2020

Cristiano ashobora gusoza irushanwa ariwe ufite ibitego byinshi akegukana urukweto rwa zahabu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nduwamungu emmanuel2 years ago
    Turabemera





Inyarwanda BACKGROUND