RFL
Kigali

Haringingo wirukanwe muri Police FC yerekeje muri Kiyovu, ashobora kubisikana n’umurundi Ndayiragije Etienne

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/07/2021 16:28
0


Umurundi Haringingo Francis Christian wari umaze iminsi yarirukanwe muri Police FC, yamaze gusinya amasezerano y’umwaka umwe muri Kiyovu Sport, asimbuye mwene wabo Ndayiragije Etienne ushobora kwerekeza muri Police FC isaha n’isaha.



Kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Nyakanga 2021, ni bwo byamenyekanye ko Haringingo yashyize umukono ku masezerano y’umwaka umwe muri Kiyovu Sport, nyuma yo kwirukanwa muri Police FC kubera umusaruro mucye.

Biravugwa ko Police FC iri ku isoko ry’abakinnyi cyane muri iyi mpeshyi, ishobora kuzatozwa na Etienne Ndayiragije wananiranwe na Kiyovu Sport yatoje amezi abiri gusa.

Uyu mutoza w’umurundi watoje ikipe y’igihugu ya Tanzania (Taifa Stars) ntiyumvikanye na Kiyovu Sport ku mafaranga y’umushahara wa buri kwezi, ariko bikavugwa ko yari yaramaze kuganira na bamwe mu bafite aho bahuriye n’ikipe ya Police FC, ari9 nabyo byatumye ananiza Kiyovu.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Police FC, bwafashe icyemezo cyo guhagarika umutoza Haringingo Francis ndetse n’abungiriza be bose kubera umusaruro mubi iyi kipe ikomeje kubona kandi yarashoye menshi igura abakinnyi.

Mu minsi ishize Police FC iherutse kwandagazwa na APR FC mu mukino wa shampiyona, iyitsinda ibitego 3-0, bituma iyi kipe ya polisi y’igihugu iva muri kuruse y’igikombe cya shampiyona uyu mwaka, ibintu bitashimishije na gato ubuyobozi bw’iyi kipe.

Haringingo yageze muri Police FC mu 2019 avuye muri Mukura Victory Sport yo mu karere ka Huye, akaba avuye muri Police FC nta gikombe na kimwe ayihesheje.

Haringingo wirukanwe muri Police FC yerekeje muri Kiyovu Sport aho yasinye amasezerano y'umwaka umwe

Ndayiragije Etienne watandukanye na Kiyovu Sport ashobora kugirwa umutoza wa Police FC mushya





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND