RFL
Kigali

Manzi Thierry yateye umugongo APR FC yari abereye kapiteni yerekeza muri Dila Gori yo muri Georgia

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/07/2021 12:18
0


Nyuma yo gusoza amasezerano y’imyaka ibiri yari amaze akinira APR FC avuye muri Rayon Sports, Manzi Thierry yateye intambwe ikomeye mu mwuga we, yerekeza mu ikipe ya FC Dila Gori yo mu cyiciro cya mbere muri Georgia.



Manzi yasinyiye ikipe ya Dila Gori amasezerno y’imyaka itatu azamugeza mu mwaka w’imikino wa 2023/24.

Uyu myugariro ukinira ikipe y’igihugu Amavubi, yasinye amasezerano y’imyaka itatu muri FC Dila Gori tariki ya 05 Nyakanga 2021, nyuma yo gusoza amasezerano y’imyaka ibiri yari afite muri APR FC.

FC Dila Gori Manzi Thierry agiye gukinira yasoje uyu mwaka w’imikino ku mwanya wa kane muri shampiyona ya Georgia n’amanota 35, irushwa amanota umunani n’ikipe ya mbere, ndetse ikazitabira irushanwa rya UEFA European Conference, aho izatangira ikina n’ikipe ya MSK Zilina yo muri Slovakia.

Manzi azaba ari umwirabura wa Gatandatu uri muri iyi kipe, nyuma y’umunya-Kenya Amos Nondi, Umunya-Togo Didier Kougbenya, Umunya-Guinea Ousmane Camara, Umunye-Congo Ramaric Etou ndetse n’umunya-Malawi Francisco Madinga.

FC Dila Gori itozwa n’umurusiya w’umunya-Ukraine, Andriy Demchenko, ikaba ikinira ku kibuga cyitwa Tengiz Burjanadze Stadium cyakira abantu ibihumbi 5, iyi kipe ikaba imaze imyaka 72 ishinzwe.

Uyu myugariro yahawe nimero 23 azajya yambara muri FC Dila Gori.

Manzi Thierry yakiniye amakipe atandukanye arimo Marine FC, Rayon Sports na APR FC, ndetse akaba ari myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi akaba yari kumwe nayo muri CHAN 2020 yabereye muri Cameroun.

Manzi yari amaze imyaka ibiri ari kapiteni wa APR FC

Manzi asigiye APR FC ibikombe bibiri bya shampiyona





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND