RFL
Kigali

Iyo Imana isa nk'icecetse - Ev. Adjabu Corneille

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/07/2021 9:44
6




-Ese wigeze kubaho mu bihe utekereza ko Imana itacyikumva

-Haba hari ubwo wasenze Imana ntigusubize bijyanye n'ubusabe wagize

-Ese wigeze utekereza ko Imana itakibaho ku bwo gusuhuza umutima cyane

Akenshi mu buzima hari ubwo abemera Imana cyane cyane abakristo tugera mu bihe bitugoye tugasenga Imana tuyisaba ko yadutabara cyangwa hari ibyo yadukorera cyangwa yaduha bijyanye n’ubusabe bwacu. Kandi koko nk'uko yabinyujije mu kanwa k'umuhanuzi wayo Yeremiya (Yeremiya 33:3) “Ntabaza nzagutabara nkwereke ibintu bitangaje kandi bihishwe, utigeze umenya".

Iri jambo ridukomeza umutima rikaduha ibyiringiro ko ibyo twasabye Imana byose ibiduha uko biri, rimwe na rimwe tukibagirwa ko iyo dusenga dusaba Imana tugomba kwibuka ko hari ubwo gushaka kwayo, ko hari ubwo gutandukana no kwifuza kwacu.

Yesu yigisha intumwa ze gusenga muri Matayo 6;10 'Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bibe ari byo bikorwa ku isi, nk'uko bikorwa mu ijuru'. Atwibutsa ko tugomba gutumira ugushaka kw’Imana kukaganza ukwifuza kwacu.

Ahari iyo bitagenze nk'uko ubusabe bwacu buri hari ubwo twivovotera Imana ko yadutaye ariko siko biri kandi ndifuza kukurema umutima niba byarigeze kukubaho Imana ntiyigeze iguta ku bw'uko gushidikanya.

Yesu ari ku musaraba, Matayo 27: 47 "Ahagana mu masaa cyenda Yezu avuga aranguruye ati: “Eli, Eli, lama sabakitani?” Ni ukuvuga ngo: “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki gitumye untererana?”

Aha na Yesu yumvaga Imana isa nimutereranye ese koko yari imutereranye? Oya ntiyadusiga ntizaduhana nk'uko yabisezeranyije Yosuwa ubwo Mose yari amaze gutanga. Yosuwa 1:5 "Nta muntu n’umwe warinda kuguhagarara imbere iminsi yose yo kubaho kwawe. Nk’uko nabanaga na Mose ni ko nzabana nawe, sinzagusiga kandi sinzaguhāna".

Nidusenga tujye dutumira ugushaka kw’Imana kuko hari ubwo Imana isubiza bijyanye no gushaka kwayo byahabana no kwifuza kwacu tukumva isa nk'iyadutaye ariko siko biri kuko mu kudusubiza itugenera ibikwiranye n’igeno ryayo, kandi tujye tunazirikana ko isezerano ry’Imana niyo ryatinda risohora. Isomo risoza nk’umwanzuro, ni ijambo abasore batatu b'abanyagano b’abaheburayo basubije Umwami Nebukadinezari. 

Daniyeli 3:16-18 "Saduraka na Meshaki na Abedenego basubiza umwami bati “Nebukadinezari, nta mpamvu ituma tugusubiza iryo jambo. Niba ari ibyo, Imana yacu dukorera ibasha kudukiza mu itanura ry'umuriro ugurumana, kandi izadukiza ukuboko kwawe nyagasani. Ariko n'aho itadukiza, nyagasani umenye ko tutari bukorere imana zawe, habe no kuramya icyo gishushanyo cy'izahabu wakoze.” 

Bizeraga ko Imana yabakiza ariko n'ubwo bitagenda nk'uko babyifuza bagomba guhorana ubudahemuka bwabo k Mana kandi tukanazirikana ko iduha ubwishingizi. Yeremiya 29:11 "Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w'ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga.

Umwami abakomeze tuzirikana ko n'ubwo hari ubwo tugera mu bihe tugasa nkabumva ko Imana iri kure yacu, atari ko biri ihorana natwe iturebera ihora hafi yacu kuko itubereye maso.

Imana ibahe umugisha

Yari Ev. Adjabu Corneille Twagirayezu


Umuvugabutumwa Adjabu Corneille Twagirayezu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ngabonziza fred2 years ago
    Thanks this wonderful message And for the blessings
  • Ernest Iradukunda2 years ago
    Thank you!Imana ikomeze kugushyigikira, Courage!
  • R. MANZI René2 years ago
    Right topic in right time. Be blessed Ev. T.C. Adjabu
  • HABIMANA Olivier2 years ago
    Ese kokoko Uwiteka ari mu ruhande rwacu imiyaga yadutera ubwoba yavahe? nubwo twahura nibigeragezo tumenyeko Imana itaduhana ahubwo dutumire uwiteka twizeye gukiranuka kwe n'inezaye bihora hafi yacu.
  • NIYONSABA Felecien2 years ago
    Nibyiza kubwira abantu ibyururutsa imitima kuko hari abantu benshi bafite umubabaro ndenga kamere . Abo bantu iyo bageze aho bumva Imana itakibumva ndetse akenshi bakumva nta n'ubakunda .Iyo rero umuntu umezegutyo yumvise ijambo nk' iri rimurema agatima.Murakoze.
  • James Nkwanzi1 year ago
    Yesu aguhe umugisha Ev.adjabu Ndafashijwe cyane menye ko ngomba kuhorana ubudahemuka kumana naho yaba ita nshubuje bijanye no kwifuza kwange kuko ariyo izi ibidukwiriye... Thank u so much imana igukomereze amaboko kandi ikongere amavuta





Inyarwanda BACKGROUND