RFL
Kigali

Jacob Zuma yamaze kwishyikiriza Polisi

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:8/07/2021 10:21
0


Jacob Zuma wahoze ari Perezida w'Afurika y'Epfo yamaze kwishyikiriza polisi kugira ngo atangire igifungo cy’amezi 15 yakatiwe kubera “gusuzugura urukiko”.



Mu cyumweru gishize ni bwo umukobwa we yari yatangaje ko papa we “yiteguye kwishyikiriza polisi”, ibi akaba yarabitangaje mu gihe hariho ubwoba ko yakwanga kwishyikiriza ubutabera. Gusa koko bisa nk’aho ibyo batinyaga byari byo kuko ku cyumweru gishize ari nabwo itariki ntarengwa yari yahawe ngo abe yamaze kwishyikiriza polisi yarenze bitabaye. 

Kuri uwo munsi ahubwo imbaga y’abamushyigikiye yaje ku rugo rwe ruri mu Ntara ya KwaZulu-Natal rukora icyo bise “ingabo” yo kumurinda ngo adafatwa agatabwa muri yombi. Jacob Zuma nawe kuri icyo cyumweru yari yabwiye abanyamakuru bari bari hanze y’urugo rwe ko "Nta mpamvu y'uko nanjya muri gereza uyu munsi".

Yavuze ko yatewe umujinya "no gukatirwa gufungwa ataburanye" yongeraho ko "Africa y'Epfo iri kunyerera isubira mu butegetsi bwa apartheid." Uwo munsi nyirizina wari waramushyiriweho nk’umunsi ntarengwa, polisi ntiyagiyeyo ahubwo ahabwa uwundi munsi ntarengwa wo kuwa gatatu kugeza saa sita z’ijoro yaba awurenzeho noneho agatabwa muri yombi kumugaragaro.

Kuwa gatatu mu ijoro, nibwo Jacob Zuma yishyikirije Polisi n’abandi bashinzwe umutekano bari bitwaje imbunda, bikaba bivugwa ko yasohotse mu rugo rwe “nyuma y’ibiganiro” yabanje kugirana nabo mu rugo rwe.  Imodoka yarimo n’izari ziziherekeje zavuye mu rugo rwe zerekeza aho agomba gufungirwa mu ijoro zihuta cyane zisiganwa no kugira ngo “saa sita z’ijoro” zitagera bataragerayo.

Jacob Zuma w’imyaka 79, abaye perezida wa mbere muri Afurika y’Epfo uhawe igihano kingana kuriya, ibintu bamwe bahise babona ko ari “ntawe uri hejuru y’amategeko” muri Afurika y’Epfo.


Source: BBC










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND