RFL
Kigali

Trump yareze Twitter, Google na Facebook abashinja kumuvutsa uburenganzira bwo kuvuga

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:8/07/2021 9:26
0


Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze gutanga ikirego aregamo imbuga nkoranyambaga nka Twitter, Google na Facebook abashinja kumuvutsa uburenganzira bwo kuvuga.



Donald Trump wahoze ayoboye Amerika akaza gusimburwa na Joe Biden amutsinze mu matora, ibintu atigeze yemera ko yatsinzwe, yateje imyigaragambyo avuga ko yibwe mu matora ariko ibyinshi mubyo yatangazaga yabitangazaga yifashishije imbuga nkoranyambaga.

Hari aho yageze abakurikiranira hafi ibya politiki ndetse n’imbuga nkoranyambaga batangira kuvuga ko “ibyo atangaza aba yarengereye”. 

Ku ruhande rw’izi mbuga ashinja kumuvutsa uburenganzira bwo kuvuga, baje gufata umwanzuro wo kumuhagarikira konti (account) “mu gihe runaka” birinda ko yakomeza gutangaza no gukora ibyo bavugaga “ko binyuranye n’amategeko n’amabwiriza agenga izo mbuga nkoranyambaga”.

Nyuma yo gufungirwa, Trump yatangaje ko afite uburenganzira bwo kuvuga ibyo ashaka ndetse ahita anatangaza ko agiye gutangiza urubuga rwe bwite azajya yisanzuriraho agatangaza ibyo ashaka byose bityo abakunzi be n’abamukurikira bakajya babasha kumenya amakuru ye ntakibazitira.

Kuva yavuga ibyo gutangiza uru rubuga, ntawamenye amaherezo yarwo gusa ikizwi ni uko rutakozwe ahubwo akaba ahisemo kurega izi mbuga zindi. Kuva mu kwezi kwa mbere ahagarikwa kugeza ubu, Trump yasaga nk’aho atacyumvikana mu itangazamakuru cyangwa se n’ahandi hose, ibintu bigaragara ko izi mbuga nkoranyambaga koko zari zimufatiye runini.

Ku rundi ruhande, biravugwa ko Trump kurega izi mbuga nawe ubwe abizi neza ko atazazitsinda ahubwo ko ari uburyo bwo gushaka kongera kuvugwa cyane mu itangazamakuru na cyane ko izi mbuga yareze ari imbuga zigenga kandi zifite amategeko n’amabwiriza zikurikiza bityo ubirenzeho zikaba zifite uburenganzira bwo kumufungira.

Kuwa gatatu, nibwo Trumpa yashyikirije urukiko rwa Leta ya Amerika muri Florida ikirego cye yise "amakuru meza cyane ku bwisanzure bwacu bwo kuvuga" akaba asaba urukiko “gukuraho kuniga ubwisanzure” ati: “niba bashobora kubikorera perezida bashobora no kubikorera n’undi wese”.

Amakuru dukesha BBC avuga ko “Trump yatangaje ibyo ari aho akinira golf i New Jersey aho yanibasiye bikomeye izi mbuga nkoranyambaga arega ndetse n’abo mu ishyaka ry’abademokarate aho abashinja gushyigikira amakuru atari yo”

Ati: "Turasaba kurangira k'uko guhagarikwa kubi, guhagarika gucecekeshwa, no guhagarika gukanga, gufunga no kubuza muzi neza." Kugeza ubu nta n’imwe muri izo kompanyi arega yari yagira icyo itangaza kuri iki kirego.

Gusa ubwo yahagarikaga Trump, Twitter yavuze ko yahagaritswe kubera ubutumwa yahanditse "bushimagiza ubugizi bwa nabi" buhera tariki 08 z'ukwa mbere, iminsi ibiri nyuma y'imyigaragambyo y’abamushyigikiye yabereye ku Nteko Ishingamategeko muri Amerika. Aha Trump yagarukaga ku kuvuga ko yibwe amajwi agahabwa Joe Biden bari bahanganye ari nawe waje gutsinda amatora aba umukuru w’igihugu cya Amerika.

Source: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND