RFL
Kigali

Ubuhinde: Abaminisitiri 12 bose harimo na Minisitiri w’Ubuzima beguye

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:8/07/2021 6:43
0


Mu gihugu cy’Ubuhinde kuri uyu wa gatatu, abaminisitiri 12 bose harimo na Minisitiri w’Ubuzima n’uw’Uburezi beguye ku mirimo yabo nyuma y’ubwiyongere bukabije bya Covid-19 mu ntangiriro z’uyu mwaka.



Ni ibintu bitamenyerewe kubona abaminisitiri bangana kuriya begurira rimwe ku mirimo yabo. Mu gihugu cy’Ubuhinde, igihugu kimaze iminsi cyarashegeshwe na Covid-19 biravugwa ko ari nayo nyirabayazana wo kwegura kw’aba ba minisitiri uko ari 12.

Amakuru dukesha RFI  avuga ko ibi byabaye bigizwe “ivugurura rikomeye ryakozwe na Minisitiri w’Intebe Narendra Modi mbere y’amatora ya 7 ya Leta yo mu mwaka wa 2022”.

Minisitiri w’ubuzima w’igihugu cy’Ubuhinde, Harsh Vardhan, ufite imyaka 66, we kuruhande rwe ashinjwa ubwiyongere bukabije bw’icyorezo cya Covid-19 mu kwezi kwa Mata na Gicurasi.

Hari kandi no kuba mu bice by’inshi ibitaro byaruzuye, ibindi bikabura ibitanda, umwuka wa ogisijeni (oxygène) urabura ndetse n’imiti, ibi byose bigakomeza kongerera igitutu serivise y’Ubuzima.

Mu gihe ubwiyongere bukabije bw’ubwandu bwitirirwaga ubwoko bushya bwa Covid-19 nyamara Guverinoma ikemerera abaturage kuba bajya mu materaniro yaba aya politike cyangwa ay’amadini, ibintu byatumye abantu uko guhurira hamwe ari benshi banduzanya ku bwinshi.

Muri Mutarama, Minisitiri w’Intebe Modi yigambye ko Corona bayitsinze nyamara abanenga guverinoma bo bakavuga aho kwigamba bakabaye barubatse ubushobozi bukomeye mu rwego rw’ubuzima “mu kwitegura guhangana n’ikindi gitero cyaza”.

Umubare uvugwa w'abantu bapfuye bazize Covid-19 mu Buhinde wavuye ku 160.000 mu mpera za Werurwe ugera ku barenga 400.000 ubu, biyiha umwanya wa gatatu ku isi mu bihugu bimaze gupfusha abantu benshi kubera iki cyorezo.

Gusa ariko abahanga benshi bakeka ko kubera uburyo bwo kutabasha kugira uburyo bunoze bwokumenya nyabyo abapfuye, ngo bishoboke ko baba bikubye inshuro nyinshi umubare utangazwa.

Minisitiri w’amategeko n’ubutabera n’ikoranabuhanga mu itumanaho, Ravi Shankar Prasad na we yeguye ku mirimo ye, nk'uko byatangajwe n’ibiro bya perezida.

Amakuru dukesha abanyamakuru avuga ko Prasad, 66, ukorana bya hafi Modi, ariko byari byitezwe ko azahabwa uruhare rukomeye mu ishyaka rya Bharatiya Janata Janata Party (BJP) mbere y’amatora y’igihugu.

Intara zirindwi z’Ubuhinde zigomba gukora amatora umwaka utaha, esheshatu muri zo zikaba ziyobowe n’ishyaka. Harimo Uttar Pradesh, leta y’Ubuhinde ituwe cyane, Gujarat na Punjab.

Mu ntangiriro z'uyu mwaka, ishyaka rya BJP ryagize ikibazo gikomeye ubwo ryananiwe kwigarurira ubutegetsi muri leta nkuru y’iburasirazuba bwa Bengal y’iburengerazuba bivuye ku banenga cyane Modi.

Source: CGTN, RFI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND