RFL
Kigali

Umuhanzikazi Shami yakoze indirimbo isingiza ubutwari bw’Inkotanyi

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:7/07/2021 17:01
1


Umuhanzikazi mu njyana gakongo, Shami Denyse uri mu bari kuzamuka neza mu njyana gakondo yashyize hanze indirimbo yise ‘Inkotanyi’ isingiza ubutwari bwaranze FPR Inkotanyi yabohoye u Rwanda.



Ni indirimbo Shami yahuriyemo na Mbabazi Rosine bombi bakorera umuziki wibanda ku njyana gakondo mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘INKOTANYI’ YA SHEMA

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, umuhanzikazi Shami yavuze ko iyi ndirimbo bifuje kuyishyira hanze muri ibi bihe Abanyarwanda bizihiza ku nshuro ya 27 Isabukuru yo Kwibohora kugira ngo bashimire Inkotanyi zababohoye.

Uyu muhanzikazi avuga ko ari indirimbo yifuza ko Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko rukwiye kumva ubutumwa burimo kugira ngo bongere batekereze ku butwari bw’Inkotanyi.

Ati “Ubutumwa burimo ni ugushimira Inkotanyi, uburyo bitanze bamwe bakemera guhara ubuzima bwabo kugira ngo badukure mu icuraburindi.”

Yakomeje agira ati “Baritanze, baduheka ku ntugu zabo, none ubu ngubu turatekanye, iterambere igihugu cyagezeho nibo tubikesha. Inkotanyi zaduhaye ubuzima, niyo mpamvu tubashimira.”

Iyi ndirimbo yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Lucky Douce, ufite inzu ifasha abahanzi ya Lights On Music Studio. Ni mu gihe amajwi yafashwe na King Jay wo muri OGA FILMS.

Shami yasabye urubyiruko bagenzi be kuzirikana ubutwari bwaranze Inkotanyi bityo nabo bagaharanira kugera ikirenge mu cy’ababohoye u Rwanda, bakora ibikorwa by’iterambere bakirinda icyatuma batatira igihango bafitanye n’Inkotanyi.

Umuhanzikazi Shami amaze gushyira hanze indirimbo eshatu zirimo iyitwa ‘Inshuti, Ubutwari ndetse n’iyi aheruka gushyira hanze yise ‘Inkotanyi’. Ebyiri muri zo yazifatanyije na Mbabazi.


Shami na Mbabazi bakoze indirimbo isingiza ubutwari bwaranze FPR Inkotanyi yabohoye u Rwanda
Shami [Uri ibumoso] yasohoye amashusho y'indirimbo ishima Inkotanyi yakoranye na Mbabazi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘INKOTANYI’ YA SHEMA

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugabo Abdulkarim 2 years ago
    Erega inkotanyi zamarere uwazivuga imyato bwakwira bugacya.zadukuyeho igisuzuguriro nkabanyarwanda.RPFyou will never walk alone





Inyarwanda BACKGROUND