RFL
Kigali

Amavubi afite intego yo kwegukana CECAFA U23 akomeje imyiteguro – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/07/2021 17:36
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru mu batarengeje imyaka 23, ikomeje imyoto yitegura irushanwa rihuza ibihugu byo mu karere ka Afurika y’uburasirazuba no hagati, CECAFA, riteganyijwe gutangira mu minsi 10 iri imbere.



Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ifite intego zo kwegukana iri rushanwa rizabera mu mujyi wa Bahir Dar muri Ethiopia guhera tariki ya 17 Nyakanga 2021.

Abakinnyi bose b’ikipe y’igihugu bameze neza kandi bari kumenyerana ku buryo buzeye kuzagera ku muhigo biyemeje kuzana iki gikombe i Kigali.

Iyi kipe itozwa na Habimana Sosthene, ndetse ikaba irimo abakinnyi basanzwe bamenyereye amarushnwa ndetse banakinira ikipe y’igihugu nkuru, barimo Mutsinzi Ange, Manishimwe Djabel, Byiringiro Lague ndetse na Biramahire Abeddy.

Iyi kipe kandi irimo abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda barimo rutahizamu Isima Musa, SAMUEL Gueulette ukinira RAAL La Louvière yo mu Bubiligi wamaze gutangira imyitozo, hakaba hategerejwe Mitsindo Yves ukina mu ikipe ya S.C Charleroi yo mu Bubiligi.

Abatoza batangaza ko ikipe iri kwitegura neza ndetse ikaba nta mvune ziragaragara zikanganye, bityo bakaba biteguriye urugamba rwo guishaka iki gikombe.

Abakinnyi bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 23:

Abanyezamu :

Ntwari Fiacre (Marine Fc), Hakizimana Adolphe (Rayon Sports Fc), Ishimwe Jean Pierre (Apr Fc), Twagirayezu Amani (Bugesera Fc)

Abakina Inyuma:

Niyigena Clément (Rayon Sports Fc), Buregeya Prince (Apr Fc), Rwabuhihi Aimé Placide (Apr Fc), Ndayishimiye Thierry (Marine Fc), Mukengere Christian (Bugesera Fc), Mutsinzi Ange (Apr Fc), Ishimwe Christian (As Kigali), Ndayishimiye Dieudonné (Apr Fc), Hakizimana Félicien (Marine Fc), Nshimiyimana Emmanuel (Gorilla Fc)

Abakina Hagati:

Ruboneka Jean Bosco (Apr Fc), Mugisha Bonheur (Mukura Vs&L), Ntirushwa Aimé (Police Fc), Niyonzima Olivier (Apr Fc), Mitsindo Yves (S.C Charleroi), Ishimwe Saleh (Kiyovu Sc), Manishimwe Djabel (Apr Fc), Ishimwe Anicet (Apr Fc), Samuel Gueulette (Raal La Louvière, Belgium)

Ba Rutahizamu:

Nsanzimfura Keddy (Apr Fc), Nyirinkindi Saleh (Kiyovu Sc), Byiringiro Lague (Apr Fc), Rugangazi Prosper (Gasogi United), Iraguha Hadji (Rutsiro Fc), Niyibizi Ramadhan (Etincelles Fc), Biramahire Abeddy (As Kigali), Mugunga Yves (Apr Fc), Bizimana Yannick (Apr Fc), Rudasingwa Prince (Rayon Sports Fc), Nshuti Innocent (Apr Fc), Sima Moussa (England).

Abakinnyi bakora imyitozo buri munsi ndetse bamaze kugenda bamenyerana

Rutahizamu Musa Isima wavuye mu Bwongereza

Niyonzima Olivier Seif akomezanyije n'abandi imyitozo

Mugunga Yves nawe ari muri iyi kipe yitegura CECAFA U23

Christian na Buregeya Prince mu bwugarizi bw'iyi kipe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND