Kigali

Ihere ijisho uburanga n’ikimero by’inkumi y’agataganza igiye kurushinga n’umuhungu wa Perezida Buhari-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:6/07/2021 15:13
0

Yusuf Buhari umuhungu wa Perezida wa Nigeria, Mahammadu Buhari, yitegura gukora ubukwe n’inkumi y'agatangaza ifite ikimero n’uburanga buhebuje. Uyu mukobwa w’imyaka 19 uri mu buryohe bw’urukundo n’umuhungu wa Perezida, yitwa Zarah Ado Bayero. Mwitegereze mu mafoto unashire amatsiko kuri we.




Zarah Ado bayero [iburyo] ugiye kurushinga n'umuhungu wa Perezida Buhari ufite uburanga butangaje 

Amakuru dukesha ibitangazamakuru byo muri Nigeria [legitpost.com.ng] aravuga ko hashize iminsi micye itsinda ryashyizweho na Perezida Buhari risuye umuryango w’iyi nkumi yitegura kurushinga n’umuhungu we maze bakagirana ibiganiro bitegura ubukwe. Ibi byashimangiwe na Guverineri w’intara ya Jigawa mu gace ka Kano bwana Abubakar Badaru wavuze ko iri tsinda ryoherejwe na perezida ryari ririmo n’abayobizi bakomeye mu nzego za Leta.

Zarah n'umukunzi we Yusuf

Bimwe mu byo wamenya kuri uyu mukobwa nI uko ubusanzwe yitwa Zarah Ado Bayero akaba afatwa nk’umwamikazi w’ahitwa Kano. Nyina yitwa Alhaji Nasir Ado Bayero, naho se akaba Alhaji Nasir Ado Bayero. Uyu ni umuyobozi w’ikompanyi yitwa “9mobile” iza ku isonga mu gutanga serivise zijyanye n’itumanaho. Zarah Ado Bayero w’imyaka 19 yahuriye bwa mbere n’uyu muhungu bagiye kurushinga mu Bwongereza ubwo bose bari bakiri abanyeshuri. Uyu mukobwa yize ibijyanye no gukora ibishushanyo mbonera by’imijyi n’inyubako [Architecture].


Nyina w’iyi nkumi avuka mu muryango ukize kuko se Abubakar Imam [sekuru wa Zarah] ari umuyobozi mukuru wa Afribank Plc.





Itsinda Perezida Buhari yohereje mu muryano w'umukazana we ryari ririmo ibikomerezwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND