RFL
Kigali

Umunyamakuru wa mbere ku mubumbe, umwamikazi uhagarariye abeza! Anita Pendo yashimagijwe n'inkumi imukunda cyane inifuza guhura nawe

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:6/07/2021 12:57
0


Inkumi izwi nka Ingabire Gift mu ibaruwa ifunguye yandikiye umunyamakuru Anita Pendo, yagaragaje ko imukunda cyane ndetse ikaba yifuza guhura nawe, bituma uyu munyamakuru w’icyamamare nawe yifuza guhura n’iyi nkumi bakarebana amaso ku maso.





Uyu niwe Ingabire Gift ukunda cyane Anita Pendo

Iyi baruwa ya Ingabire Gift yayanditse kuri uyu wa Mbere tariki 5 Nyakanga 2021. Nk'uko bigaragara muri iyi baruwa, igizwe n'amagambo ashimagiza Anita Pendo nk'aho yavuze ko ari munyamakuru wa mbere ku Isi akunda cyane. Yanavuze ko Pendo ari umwamikazi w'abeza bose. Ingabire anavuga ko yifuza cyane kuzahura na Pendo.


Reka tugaruke kuri amwe mu magambo uyu mukobwa yabwiye uyu mugore w’abana babiri. Hari aho yagize ati ”Uhagarariye abeze wowe nasanzemo isoko idudubiza urukundo rudakama”. Hari aho kandi yagize ati ”Cyomoro cy’umutima utuyemo wateye iteka gutera ugutekereza wenyine. Uwihariye imico y’inyamibwa mu bari ku muco na kirazira maze ukabyubaha ukabikurana. Ntego y’urugendo rwo kubahisha abamwibarutse uwabereye bose urugero umubyeyi wese umuzi akifuza igisonga cyawe (….)”.


Anita Pendo afatwa na Ingabire nk'umunyamakuru wa mbere ku Isi

Mu gusoza Ingabire Gift yagize ati ”Niba urukundo ari impumyi sinifuza kongera kubona umucyo w’Isi ukundi. Anita Pendo ndagukunda cyane!!!!!! Yari umukunzi wawe murakoze. Uri umunyamakuru wa mbere ku mubumbe w’Isi, warakoze kuvuka”

Anita Pendo yagaragaje ko yanyuzwe n'amagambo y'akataraboneka yabwiwe n’iyi nkumi maze iyi baruwa ayisangiza abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga [instagram]. Munsi yayo yakurikijeho amagambo agaragaza ko nawe yifuza guhura amaso ku maso n'uyu mukobwa, ati ”Ingabire Gift arakoze ni ukuri, nanjye Imana izamfashe duhure🙏❤ @ingabire355”.

Ingabire Gift ukoresha amazina ya @ingabire355 kuri Instagram akurikiranwa n’abantu 72 barimo na Anita Pendo winjiye mu bamukurikira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND