RFL
Kigali

Korali El Shaddai bavuze ku ndirimbo nshya bakoranye na Ben & Chance banatangaza ibyo bahishiye abakunzi babo-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/07/2021 9:08
0


Korali El-shaddai iri mu matsinda ari gukora cyane muri iyi minsi hano mu Rwanda, yahuje imbaraga na Ben & Chance bakora indirimbo bise 'Ni wowe Data' yagiye hanze iri kumwe n'amashusho yayo. Kuri ubu, iyi korali yagize byinshi ivuga kuri iyi ndirimbo yayo nshya inatangaza ibindi ihishiye abakunzi bayo.



El-Shaddai ni umutwe w'abaririmbyi ukorera umurimo w'Imana mu Itorero Isoko Ibohora rikorera mu Murenge wa Gisozi, riyoborwa na Bishop Alex MUTABAZI. Ni korali iri kurushaho gukundwa na benshi bitewe n'udushya inyuza mu bihangano byayo ndetse n'umwihariko mu miririmbire yabo. Nk'uko bisanzwe mu ntego zayo zo kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo, El-shaddai yakoze indirimbo "NI WOWE DATA ". Ni indirimbo bakoranye n'abaririmbyi bakunzwe cyane ari bo Ben na Chance. 

Moise Sembabazi umwe mu bayobozi ba El-Shaddai yabwiye InyaRwanda.com ko ubutumwa banyujije muri iyi ndirimbo yabo nshya ari ububwira abantu ko Imana ari umubyeyi wabo, ati "Intego nyamukuru yo gufatanya na Ben na Chance twifuje guhuza imbaraga mu rwego rwo gukomeza kuvuga ubutumwa bwiza duhuje imbaraga. Iyi ndirimbo twahisemo kuyita NI WOWE DATA kugira ngo tubwire abantu ko Imana ari Data. Tugomba kuyegera nk'umubyeyi udukunda kandi utwitaho". Yakomeje ati "Bityo tukaba turarikira abantu bose kwumva iyi ndirimbo no kuyisangiza abandi bose".

Ibyo El-shaddai choir ihugiyemo ubu


Kuri iki kibazo, Sembabazi yagize ati "Nk'uko twese tubizi, ingamba zo kwirinda Covid-19 zirakomeje bityo insengero ndetse n'ibikorwa bihuza abantu benshi bikaba byarahagaze. Twe Chorale El-shaddai twateguye amasengesho tukaba tuyakora mu buryo bwa Online ariko Umuyobozi agakora ibishoboka mu kumenya ko twese twasenze". Ku bijyanye n'ibyo babikiye abakunzi babo, yagize ati "Chorale El-shaddai dufite ibikorwa by'indirimbo vuba tuzageza ku bakunzi bacu indirimbo nziza pe, Tukaba vuba tuzabagezaho indirimbo zigaragaza amashusho ndetse tukaba turarika abakunzi bacu kwifatanya natwe mu masengesho adasanzwe dufite.

Uyu muyobozi yavuze ko nyuma y'icyorezo cya Covid-19, bazakora igitaramo gikomeye ati "Nyuma ya Covid-19 tuzakora live concert". Yasoje ikiganiro twagiranye ararikira abakunzi babo kutazacikwa n'indirimbo nshya zinyuranye bari kwitegura gushyira hanze mu minsi iri imbere. Yavuze ko yizeye ko izo ndirimbo zizakora ku mitima ya benshi bakunda indirimbo zabo n'abakunda umuziki wa Gospel muri rusange. Ati "Iyi ndirimbo ije mu ndirimbo za mbere turimo dukora muri studio mu minsi mike turaza kubagezaho izindi video nziza cyane kandi ndabizi neza ko muzazikunda".


Ben na Chance barakunzwe cyane muri iyi minsi kuva aho batangiriye kuririmbana nk'umugabo n'umugore

REBA HANO INDIRIMBO 'NI WOWE DATA' YA EL-SHADDAI FT BEN&CHANCE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND