RFL
Kigali

Abakobwa gusa: Niba usanzwe wisukurisha amazi igihe ugiye mu bwiherero dore akaga ushobora guhura nako

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:5/07/2021 17:56
2


Niba uri umukobwa ukaba wisukurisha amazi igihe ugiye mu bwiherero burya ushobora gushyira ubuzima bwawe mu kaga igihe igikorwa cyo kwisukurisha amazi utagikora neza.



Mu kwisukura igihe abantu bagiye mu bwiherero, usanga hari abakoresha amazi, abandi bagakoresha impapuro zabugenewe bitewe n’amahitamo y’umuntu. Gusa hari aho usanga byihariye cyane cyane ku basiramu ndetse hari n’ibihugu usanga ari umuco gukoresha amazi. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku kaga gakomeye umukobwa ashobora guhura nako igihe akoresha nabi amazi mu kwisukura mu bwiherero.

Abakobwa [igitsinagore] bisukurisha amazi igihe bagiye mu bwiherero birabasaba kwitwararika kuko ushobora kwandura indwara zitandukanye mu myanya y’ibanga, bitewe n’amazi arimo mikorobe wakoresheje. Niyo mpamvu bisaba isuku ihagije y’amazi ukoresha ndetse mbere yo kwihanaguza amazi ni ngombwa gukaraba intoki mbere kandi neza kuko mikorobe nayo ushobora kuyivana ku ntoki zawe kwa kundi uba uri gukaraba wikoraho birashoboka ko wakwikora ku myanya y’ibanga bityo ya mikorobe ukayihasiga.


Ni ngombwa kubanza gukaraba intoki mbere

Nyuma yo kwisukurisha amazi ntiwihanagure naryo n’ikosa rikomeye. Amazi wakoresheje igihe arimo mikorobe ashobora kujya ku kenda k’imbera maze mu gihe runaka wenda uri kugakuramo za mikorobe zikaba zakwinjira mu myanya y’ibanga. Igihe wakoresheje amazi biragusaba kwihanaguza agatambaro koroshye kandi gafite isuku nk'uko abahanga mu bijyanye n’ubugenge babyemeje.

Ikindi ni uko iyo uri gukoresha amazi ugerageza uburyo bwose adakora ku myanya y’ibanga. Aha abahanga bavuga ko byakabaye byiza ukaraba umanura kuko iyo uzamura amahirwe yo gukora ku myanya y’ibanga aba ari menshi ku buryo wahita uhasiga mikorobe mu buryo utazi.

SRC legitpost.com.ng






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ivan van kan2 years ago
    mukuri gukoreshamazi nibyiza kurenza impapuro kugitsina gore gusa ntukinakoresha busaba gushshoza muburyo ubanza koza imbere ubundi ugakurikirizaho inyuma kuko inyuma umwanda uvayo iyo ugeze imbere uzaba ibibazo bikakaye
  • Ndikumana mwamini2 years ago
    Rwanda





Inyarwanda BACKGROUND