RFL
Kigali

#Kwibohora27: Essy Williams, Laura Kagina na Teta Karenzi bakoze umuvugo 'An Ode To Liberation' ushimira Inkotanyi-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/07/2021 14:56
0


Abakobwa batatu Essy Williams, Laura Kagina na Teta Karenzi bahuje imbaraga bakora umuvugo bise 'An Ode To Liberation' urimo ubutumwa bushimira cyane Inkotanyi zitanze zikabohora u Rwanda bunashishikariza abanyarwanda bose gukora bakiteza imbere ku buryo batera ishema abitangiye igihugu.



Uyu muvugo bawushyize hanze kuri uyu wa 04 Nyakanga 2021 ku munsi u Rwanda rwizihiza isabukuru y'imyaka 27 ishize Ingabo za RPA zibohoye u Rwanda. Kagina Laura umwe mu bumvikana muri uyu muvugo yabwiye InyaRwanda.com impamvu yabasunikiye gukora uyu muvugo, byongeye bakawusohora ku munsi mukuru wo #Kwibohora27. Yagize ati "Umuvugo wacu twawutekereje kuwukora nyuma y'uko n'ubundi twari twarakoze umuvugo witwa "Rwanda turn the page" wo kwifatanya n'abanyarwanda mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994".

"Nk'uko byumvikana cyane rero twebwe nk'abana twavutse nyuma ya 1994 sitwabayeho muri byo bihe bibi. Tubikesha rero ababohoye igihugu. Uyu umuvugo wari uwo gukomeza guhumuriza, gushimira abagaragaje ubutwari bukomeye n'ubwitannge ariko tunashishikariza abatura-Rwanda gukora tukiteza imbere ku buryo abatwitangiye tubatera ishema". Teta Karenzi yashimiye cyane Inkotanyi, ati "Ntacyo Inkotanyi zitakoze bigaragarira burui mwe wese ni yo mpamvu uyu muvugo twashyizemo ko tuzasigasira ibigwi byabo. Ndetse tunabashimira kuba bararwaniriye igihugu".


Laura Kagina


Teta Karenzi


Essy Williams

UMVA HANO UMUVUGO 'A ODE TO LIBERATION' WA ESSY WILLIAMS, TETA KAREKEZI NA LAURA KAGINA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND