RFL
Kigali

Umwana w’imyaka 13 bamurashe! Uganda yashyizeho amategeko akakaye yo kwirinda Covid-19 arimo gufungwa amezi 2 mu gihe ufashwe nta gapfukamunwa wambaye

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:3/07/2021 16:34
0


Nyuma y'aho icyorezo cya COVID-19 gikomeje gufata indi ntera muri Uganda, Leta y'iki gihugu yashyizeho amategeko akakaye n’ibihano bidasazwe birimo gufunga amezi abiri umuntu wese uzajya afatwa nta gapfukamunwa yambaye.




Muri Uganda ibintu byahinduye isura

Ibinyamakuru bitandukanye birimo Daily Monito biherutse gutangaza ko umupolisi yarashe umwana w’imyaka 13 agapfa nyuma y'uko yari yarenze ku mwabwiriza yo kwirinda iki cyorezo akagenda mu masaha atemewe muri ibi bihe bari muri 'Guma mu rugo'. Uyu mwana yarasiwe mu karere ka Butaleja.

Ibinyamakuru byinshi byagarutse ku rupfu rw'uyu mwana w'umukobwa warashwe

Nyuma y’ibi, ubu noneho Leta yakajije ingamba ishyiraho amabwiriza mashya n’ibihano bikakaye birimo gufungwa amezi 2 yuzuye igihe ufashwe nta gapfukamunwa wambaye.


Abaturage bose ubu agapfukamunwa bari kukambara 

Minisitiri w’ubuzima muri iki gihugu, Dr Jane Ruth yihanagirije abaturage ashimangira ko uzafatwa atambaye agapfukamunwa agomba kujya ahanishwa igifungo cy’amezi abiri yuzuye cyo kimwe n’abagendagenda kandi bitemewe ahanini bakanakoresha moto cyangwa amagare.

Ibi yabitangaje ku munsi w'ejo ubwo yavugaga ko hashyizweho amategeko mashya ajyanye no kwirinda icyorezo. Yashimangiye ko hafunzwe utubari twose, utubyiniro, ahareberwa filime, imikino, amaduka, inama zaba iz’ibigo n’izo mu muryango, ibitaramo, ahakorewa imyitozo ngororamubiri, n’ibindi bitanduknaye mbese hakubahirizwa neza gahunda ya 'Guma mu rugo'.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND