RFL
Kigali

Wa mukobwa wiga mu yisumbuye wegukanye ikamba ugiye guhagararira u Rwanda muri Thailand yadusekeje: Ageze mu kigo ntiyikojeje kawunga-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:3/07/2021 15:29
0


Stella Matutina wiga mu mwaka wa gatandatu w'ayisumbuye uri mu bakobwa 6 begukanye amakamba muri Miss Global Beauty Rwanda bikabahesha kuzajya guhagararira u Rwanda mu bihugu bitandukanye twaganiriye aduhishurira ibyamubayeho ageze mu kigo atahanye ikamba. Yadusekeje avuze uko kurya kawunga byamunaniye.



Murekatete Stella Matutina afite byinshi yihariye, yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu kigo n’ubundi kitwa Stella Matutina giherereye i Remera mu mujyi wa Kigali. Ni we wenyine ukiga mu yisumbuiye witabiriye irunshwa ry’ubwiza rya Miss Global Beauty Rwanda 2021 ryabaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda mu minsi ishize.


Stella ubwo yegukanaga ikamba yari ahatanye n'abakobwa 12 bageze kuri final

Uyu mukobwa ukiri ku ntebe y’ishuri iri rushanwa ryaramuhiriye kuko ari muri batandatu begukanye amakamba bikabahesha kuzahagararira u Rwanda mu bihugu bitandukanye. Murekatete Stella Matutina uzahagararira u Rwanda muri Thailand yegukanye ikamba rya Miss Tourism World.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na InyaRwanda.com yagarutse kuri byinshi birimo ibyamubayeho nyuma yo gukabya inzozi akegukana ikamba rikomeye nyamara acyiga mu yisumbuye. Yadusekeje avuze byamubayeho akigera mu kigo. Mu gihe abandi begukana amakamba bakishimana n’ababyeyi n’inshuti z’umuryango mu birori bikomeye we yahise ajya ku ishuri.

Stella wa gatatu uvuye iburyo ari muri batandatu bazahagararira u Rwanda mu marushanwa akomye ku isi y'ubwiza

Twamusabye kudusonanurira uko byamugendekeye akigera ku ishuri cyane ko byari mu masaha ya nimugoroba maze tubanza kumubaza niba yaragiye kurya kawunga iryo joro maze n’ibitwenge byinshi asubiza agira ati”Hahahahahahahahahah hahahahaha nawe umbajije umunsi mubi wenda iyo umbaza ukurikiyeho”. Yasetse aratembagara ubugira kabiri twongera kumubaza niba koko iryo joro kawunga yarayiriye maze adusaba gusimbuka uwo munsi tukamubaza wenda ku wurikiyeho.


Yavuze ko umunsi ukurikiyeho bwo yagiye kurya gusa nyuma aza guhishura ko ubwo yahabwaga ikamba kujya kurya byamunaniye kubera amarangamutima. Aha yagize ati” (……) Oya sha ntabwo nari kujyayo nari ntarabyumva neza nyine numvaga ntazi! Naravugaga se barimpaye (ikamba) cyangwa baragaruka baritware? Nari mfite ubwoba ndindiriye kwemera ko ari iryanjye”.

Yakomeje avuga ko icyo gihe atahise aryama ahubwo abanyeshuri bamwe na bamwe baje kumubaza uko byagenze afata umwanya munini wo kubaganiriza. Ku munsi ukurikiyeho nibwo ababyeyi ngo baje kumusura mu kigo ndetse bamuzanira n’impano atifuje gutandaza. Uyu munyeshuri witegura kuzakora ikizamini gisoza amashuri yisumbuye yavuze ko kwegukana ikamba bitamugize undi muntu mu kigo n’ubwo katabura.

Yavuze ko ntacyo abona arusha abandi bakobwa mu kigo ku buryo atanatinye kuvuga ko kuri we atakwishyira mu icumi ba mbere beza. Icyakora ngo nyuma yo kwegukana ikamba bagenzi be bamubwira ko ashoboye ku buryo basa n'aho aribwo batangiye kubona ubwiza bwe. Murekatete Stella Matutina yahaye icyizere abanyarwanda cy'uko agomba kubahagararira neza muri irushanwa rikomeye rizabera i Thailand.

Ati”Icyizere nabaha icya mbere cyo natowe n’abanyarwanda nibo nzajya guhagararira, nzabahagararira neza ntabwo nzabasebya nzakora uko nshoboye kose nzabazanire ikamba rivuye hanze bakomeze bangirire icyizere, banshyigikire mu buryo bwose bushoboka ndacyabakeneye”.


Nawe ubwe yavuze ko kuba akiga mu yisumbuye akegukana ikamba rikomeye tariki 24 Kamena 2021 byamutunguye. Ubu niwe uzahagararira u Rwanda muri Miss Tourism World rizabera muri Thailand mu mpera z’uyu mwaka.

REBA HANO IKIGANIRO GISEKEJE TWAGIRANYE NAWE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND