Kigali

InyaRwanda Music Top 10: 'Away' ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza iri imbere ya 'Katapilla' ya Bruce Melodie mu zikunzwe cyane

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:3/07/2021 18:41
1


'Away' ni indirimbo ikomeje kwiharira amapaje y’imyidagaduro mu Rwanda, ikaba yaratijwe umurindi no gusomana byimbitse kwa ba nyirayo ari bo Ariel Wayz na Juno Kizigenza bihurirana no kuba ari nziza ikomeza kuvugwa cyane mu itangazamakuru no gutigisa imbuga nkoranyambaga, kugeza uyu munsi ikaba ikunzwe cyane kurusha 'Katapilla' ya Bruce Melodie.



KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE MU NTANGIRIRO ZA NYAKANGA

Indirimbo 'Away' yongeye kuyobora urutonde rwa InyaRwanda Music nyuma y’uko abantu bayitoye itari ku rutonde ariko rwari rugamije kureba ubuhangange bw’iyi ndirimbo. 'Away' imaze icyumweru isohotse, imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 700 ndetse yakunzwe n’abarenga ibihumbi 16 bakoresheje akamenyetso kabishimangira. Iyi ndirimbo iriho ibitekerezo birenga 1400 byiganjemo cyane abakunze iyi ndirimbo mu buryo budasanzwe.

Mu gukora uru rutonde (InyaRwanda Music Top 10), twabanje gushyira ku mbuga nkoranyambaga zacu indirimbo 15 aho buri mukunzi w’umuziki nyarwanda yasabwaga guha ijwi rimwe indirimbo ari gukunda cyane. Ni ko byagenze kuko buri umwe yerekanye indirimbo iri kumuryohera cyane. 

Izi ndirimbo 10 ziri mu ndirimbo 15 zari zatoranyijwe n’abakunzi b’umuziki nyarwanda, itsinda ry’abanyamakuru ba InyaRwanda.com n’abandi banyamakuru batandukanye bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda maze zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda kuri Facebook na Instagram maze harebwa amajwi buri ndirimbo yagize.

Muri izo ndirimbo zari zimaze umunsi zishyizwe kuri Instagram na Facebook bya InyaRwanda zari zifite amajwi agera kuri 70 y’abatoye kuri Instagram naho kuri Facebook ho hari hariho amajwi agera kuri 32, dutangira kuzishyira ku rutonde hakurikijwe amajwi ya buri ndirimbo yose hamwe agera ku majwi 102.

URUTONDE RW'INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE CYANE MU NTANGIRIRO Z'UKWEZI KWA NYAKANGA










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kamikazi Esther3 years ago
    Away by ariel wayz juno kizigenza





Inyarwanda BACKGROUND