RFL
Kigali

'Jerusalema' ikomeje kumuhira! Master KG agiye gukora igitaramo gikomeye mu Bufaransa azahuriramo na Gaël Faye, Fally Ipupa n’abandi barenga 30

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:2/07/2021 12:30
0


Master KG wamamaye mu ndirimbo 'Jerusalema' ikabyinwa n’ibikomerezwa birimo abakuru b'ibihugu n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye agiye gukora igitaramo gikomeye mu Bufaransa, azahuriramo na Gaël Faye ukomoka mu Rwanda n’abandi bahanzi bakomeye barenga 30.



Master KG ukunzwe cyane mu ndirimbo 'Jerusalema' yakoranye na Nomcebo imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 417 kuri Youtube, agaragara mu byamamare birenga 30 byatumiwe mu gitaramo kiswe 'Les nuits du Peyrou' kizabera i Montpellier mu Bufaransa. Iki gitaramo cy'imbaturamugabo kizamara iminsi itandatu, ahanini cyateguwe na France Televisions kikazatambuka mbonankubone ku matereviziyo atandukanye arimo na France 2 n’zindi.

Bitegenyijwe ko kizaririmbamo umwanditsi w’ibitabo akaba n’umuhanzi Gaël Faye ukomoka mu Rwanda n’abandi benshi nka Amadou, Mariam, Angélique Kidjo, Magic System, Lubiana, Khaled, Manu Katché, Enrico Macias, Faudel, Tayc, James BKS, DJ Youcef, Fally Ipupa, Master KG, Youssou N'Dour, Boulevard des Airs, Angélique Kidjo, Gaétan Roussel, Youssoupha, Hatik, Amir, Carla Bruni, Yseult, Suzane, Christophe Maé, Terrenoire, Alice et moi (Nouveau Talent), Tryo, Claudio Capéo, Patrick Fiori, Clara Luciani, Black M, Eddy de Pretto na Hervé.


Iki gitaramo kiratangira uyu munsi tariki 2 Nyakanga 2021 kizasonzwe tariki 9 Nyakanga 2021. Uyu munsi biteganyijwe ko haririmba abahanzi batanu barimo Patrick Fiori, Clara Luciani, Black M, Eddy de Pretto na Hervé.

Ku wa Gatanu tariki 9 ubwo kizaba gisozwa ni bwo Master KG azaririmba. Azahurira ku rubyiniro n’ibyamamare bikomeye bizasoza birimo Amadou, Mariam, Angélique Kidjo, Magic System, Lubiana, Khaled, Manu Katché, Enrico Macias, Faudel, Tayc, James BKS, DJ Youcef, Fally Ipupa, na Youssou N'Dou n’abandi.

Umuhanzi wa mbere biteganyijwe ko azagera ku rubyiniro saa tatu (21:00) z’ijoro. Kwitabira iki kigaramo kizamara iminsi bisaba kuba wiripimishije COVID-19.


Master KG agiye gutaramira mu Bufaransa mu gitaramo cyatumiwemo umunyarwanda

REBA HANO INDIRIMBO 'JERUSALEMA' IKOMEJE GUHESHA AMAHIRWE MASTER KG







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND