RFL
Kigali

Nyuma y’imyaka 60 NASA imwangiye kujya mu isanzure azira ko ari umugore, umugore w’imyaka 82 agiye kujyanayo n’umuherwe Jeff Bezos mu isanzure

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:2/07/2021 13:37
0


Jeff Bezos, umuherwe uri mu myiteguro yo kujya mu isanzure tariki ya 20 Nyakanga 2021 yamaze gutangaza ko azajyana n’umupilote w’imyaka 82 uzwi ku izina rya Wally Funk; uyu mugore hakaba hashize imyaka 60 yose NASA imwangiye kujya mu isanzure azira ko ari umugore.



Nyuma y’imyaka mirongo itandatu yose Wally Funk atsinze ibizamini byose bijyanye no kujya mu isanzure ariko akangirwa n’Ikigo cy’Abanyamerima gishinzwe iby’Isanzure, NASA, uyu mugore w’imyaka 82 agiye gukabya inzozi ze z’igihe kirekire iruhande rw’umuherwe Jeff Bezos.

Wally Funk azajya mu isanzure ari kumwe na Jeff Bezos, murumuna wa Jeff Bezos ndetse n’uwundi muntu umwe uzaba yatsindiye miliyoni 28 mu gikorwa cyo gufasha. Uyu mugore w’imyaka 82 azagenda ngo “nk’umushyitsi w’icyubahiro” akazaba kandi abaye ariwe muntu ukuze uzaba agiye mu isanzure.

Wally Funk ari mu bagore 13 biswe Mercury, mu ntangiriro z’imyaka ya za 1960 bakoze ibizamini byose byasabwaga bijyanye n’isanzure barabitsinda ariko bangirwa kujya mu isanzure kubera gusa ko ari abagore. Yewe ntibanahabwa amahirwe yo kwinjira mu kigo cya NASA kuko nyine ari abagore. Icyo gihe, iki kigo abahanga cyagiraga mu bijyanye n’isanzure bose bari abagabo gusa.

Uru rugendo ruzakorwa mu byumweru bitatu biri imbere, ruzaba ari urugendo rufungurira amayira abazaba bashaka gutemberera mu isanzure “bishyuye”. Ni urugendo rugiye gukorwa nyuma y’ingendo 15 z’igerageza zabanje gukorwa. Biteganyijwe ko Jeff Bezos n’abo bazaba bari kumwe muri uru rugendo bazamara iminota mike mu isanzure hanyuma bakagaruka.

Abinyujije kuri Instagram, umuherwe Jeff Bezos yatangaje ko n’ubwo Wally Funk yari uwa mbere mu banyeshuri biganaga akanatsinda ibizamini byose yasabwaga nyamara atigeze ahabwa amahirwe yo kujya mu isanzure ndetse na bagenzi be  uko bari 13 hamwe nawe nta n’umwe wigeze ahabwa ayo mahirwe.

Yongeraho ati: “Igihe kirageze. Twishimiye kuzaba turi kumwe nawe mu rugendo rwo kuwa 20 Nyakanga nk’umushyitsi wacu w’imena”. Wally Funk ku ruhande rwe, byamurenze nk’uko yabitangarije muri video Bezos yashyize kuri instagram ye. Wally yavuze ko byamurenze kuba noneho agiye kujya mu isanzure kandi ko atariwe uzarota hageze. Ati: “ Nzakunda buri segonda ry’urugendo. Whoooo! Ha-ha! Sinjye uzarota hageze”.



Source: ABC News






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND