RFL
Kigali

Ikigo cy’imari cya Bessemer Trust cyasabye gukurwa mu bijyanye no gucunga umutungo wa Britney Spears

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:2/07/2021 8:32
0


Ikigo cy’imari cya Bessemer Trust cyasabye gukurwa mu bashinzwe kugenzura umutungo w’umuhanzi Britney Spears nyuma y’uko uyu muhanzikazi atangarije ko atakifuza gucungirwa umutungo ndetse ko byanamugizeho ingaruka “zitakosoka” (irreparable).



Britney w’imyaka 39 yatangaje ko yababajwe cyane ndetse akanakoreshwa ibyo adashaka n’umuryango we n’abamucungira umutungo, ibintu avuga ko byamugizeho ingaruka zikomeye ndetse we yemeza ko zitakosoka. Britney kandi yatangaje ko uku gucungirwa umutungo bimaze hafi imyaka 13 yose byamubabaje kurusha uko byamugiriye neza.

Nyuma yo gutangaza ibi, Bessemer Trust yasabye Urukiko rwa Los Angeles ko rwamukura mu bashinzwe gucunga umutungo w’uyu muhanzikazi w’icyamamare na cyane ko Bessemer Trust yongerewe mubacunga umutungo wa Britney Spears umwaka ushize. 

Bessemer Trust ivuga ko kugeza ubu nta n’igikorwa na kimwe yari yagakoze muri izo nshingano yahawe umwaka ushize n’Umucamanza Mukuru w’Urukiko rwa Los Angeles Brenda Penny. Ivuga ko hari impapuro z’urukiko ziyemerera gukora izo nshingano yari igitegereje bityo yari itarabasha kuzisinya ngo ibone gutangira akazi yahawe.

Nyuma rero y’aho umuhanzikazi Britney Spears atangarije ko uko gucungirwa umutungo bimugiraho ingaruka mbi kurusha inziza kandi bikaba byaramuteye ibikomere bidakira, iyi kompanyi yahisemo gukuramo akayo karenge.

Ibi kandi bibaye nyuma y’uko abanyamategeko ba Britney Spears bari batanze ubusabe ko iyi Kompanyi yaba “rukumbi” mu bijyanye no gucunga umutungo wa Britney Spears.

Mu byo Britney yatangaje mu cyumweru gishize, yanagize ati: “ Njye narahahamutse. Ntabwo nishimye, sinshobora gusinzira. Nkwiriye kugira ubuzima”.

Se wa Britney ku ruhande rwe, nyuma yo kumva uburyo umukobwa yatangaje agahinda, akababaro n’ibyo yakorewe kubera uko kugenga umutungo we, no kuba yarangiwe mubijyanye no gufata icyemezo ku miti afata, yasabye urukiko kubikoraho iperereza.

Abanyamategeko b’uyu musaza bavuze ko “yababajwe cyane n’ibyakorewe umukobwa we n’agahinda yatewe” yongeraho kandi ko yizeye ko “iperereza rizakorwa.”

Kuva umwaka ushize, nibwo Britney yatangiye ibijyanye n’urubanza rwo gukura se mu kumucungira umutungo ndetse no mu bindi bikorwa bye byose. Gusa urukiko ruherutse kubimwangira.

Se wa Britney Spears yahawe izi nshingano zo kugenzura umutungo we guhera mu mwaka wa 2008 ubwo umukobwa we Britney Spears yashyirwaga mu bitaro ngo yitabweho ku burwayi bwo mu mutwe (Psychiatric treatment). 

Gusa kuri ubu abafana ba Britney nabo bifatanyije nawe mu rugamba rwo gusaba ko yasubizwa uburenganzira bwo kugenga umutungo we ndetse no kugenga ubuzima bwe. Iyo agiye mu rukiko, abafana be nabo baba bari hanze yarwo n’ibyapa byanditseho amagambo anyuranye ahurira mu gusaba ko yasubizwa uburenganzira bwe.

No ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, abafana be naho bahanyuza ubu butumwa aho bakoresha hashtag (#) ya #FreeBritney. 

Source: ABC News, REUTERS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND