RFL
Kigali

Dr Tedros uyobora OMS yanditse Ikinyarwanda cyumutse kuri Twitter asuhuza abanyarwanda n’u Rwanda

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:2/07/2021 11:34
0


Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima ku Isi (WHO, OMS) Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yanditse ikinyarwanda kuri Twitter asuhuza abanyarwanda n’u Rwanda, bishimisha abatari bacye.



Ibi byabaye kuwa Gatatu tariki 30 Kamena 2021 ariko benshi babibonye bakanabyishimira babibonye tariki ya 1 Nyakanga 2021. Ku wa Gatatu nyine, uwitwa Seth Bisimwa yashyize ifoto nziza cyane ku rukuta rwe rwa Twitter maze ayiherekeresha amagambo agira ati: “Waramutse Rwanda. Good Morning Rwanda. Bonjour Rwanda”. 

Iyi foto iriho inka nyinshi nziza ziri ahantu heza hari ikirere gikeye bibereye ijisho, akimara kuyishyira kuri twitter yakunzwe n’abatari bake. Iyi foto yakomeje gukundwa n’abatari bake barimo abayobozi n’abandi bantu bakomeye ndetse n’abavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga.


Iyi foto yakunzwe n'abantu benshi barimo na Dr Tedros

Mu bayikunze harimo Umunyamabanga wa Francophonie Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Bwana Edouard Bamporiki, Eugene Anangwe, Karangwa Sewase, Egidie Bibio n’abandi barimo Dr Tedros uyobora Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS.

Uyu muyobozi wa OMS Dr Tedros amarangamutima ye ntiyagarukiye mu gukunda iyi foto gusa ahubwo yahise ayisangiza abamukurikira bagera muri miliyoni imwe hafi n’igice ni uko ayiherekeresha amagambo y’ikinyarwanda agira ati: “Waramutse igihugu cy’imisozi igihumbi”. Aya magambo ye yari yanditse mu kinyarwanda cyiza nta kosa ry’imyandikire rirangwamo. 

Mu banyarwanda benshi babonye iyi foto Dr Tedros yaherekeresheje amagambo meza y’ikinyarwanda ntibazuyaje bahise bamwereka uburyo bishimiye ko “yanditse mu kinyarwanda” ndetse bamuha ubutumwa bunyuranye bamusubiza “mu rurimi rw’ikinyarwanda” bamwereka ko babyishimiye.

Hariho n’ababishyizemo urwenya rwiza bakamubaza ngo “mu ntara ya gatandatu y’u Rwanda aho muri mumeze mute” bashaka kumwereka ko bamwishimiye. Hari n’uwahise amwisabira “kuzasaba ubwenegihugu bw’u Rwanda.” Albert Rudatsimburwa, we yagize ati: “Tedros ni umuvandimwe”. 

Hariho n’ababanje kwibaza niba ariwe ubyanditse. Nk’uwitwa Philos Muhire n’uwitwa Fred M. Bagize bati: “Njye nabanje kureba inshuro nk’eshatu kugira ngo ndebe niba koko iyi account ari iye ya original...” Uwitwa Kalinda we yahise avuga ati: “Nta kuntu twamuha ubwenegihugu di?” Amarangamutima yakomeje kuba menshi bamwe bati “bibaho se?” Abandi bati “ahubwo azaze aducire n’umugani”.


Dr Tedros yanditse 'Ikinyarwanda' asuhuza Abanyarwanda

Benshi bakunze ubutumwa bwa Dr Tedros busuhuza abanyarwanda


Dr. Tedros yatunguranye asuhuza abanyarwanda mu rurimi rw'Ikinyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND