RFL
Kigali

Mu birori byo kwizihiza imyaka 100 ishyaka rya Gikomunisiti riri ku butegetsi rimaze rishinzwe, Perezida w’u Bushinwa yaburiye amahanga yashaka kubuvogera

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:1/07/2021 20:59
0


Kuri uyu wa Kane tatiki 1 Nyakanga 2021 mu Bushinwa habaye ibirori byo kwizihiza imyaka 100 ishyaka rya Gikomunisiti rimaze riri ku butegetsi (CPC).



Perezida w'u Bushinwa yatangaje ko Ubushinwa bwageze ku ntego ya mbere y’imyaka ijana bityo ko butazihanganira ababushotora ngo bangize ibyo bamaze kugeraho. Yagize ati: “Abashinwa ntibazigera bemera gutotezwa n’amahanga, gukandamizwa cyangwa guhonyorwa”. Yakomeje aburira “amahanga” ko Ubushinwa budashobora kwihanganira “umuntu wese ushaka kubujanjagura” avuga ko “bazunguza umutwe” nibarahira gutoteza cyangwa kwinjira mu gihugu.

Ati: nibabigerageza “Bazagongana n’urukuta runini rw'ibyuma rugizwe na miliyari 1.4 z'Abashinwa”. Iki gihugu kuri ubu kiri kubarirwa mu bihugu bya mbere bikize ku isi, kinabarirwa mu bihugu bike bifite ubushobozi bwihagazeho ku rwego rw’ingabo cyangwa rwa Gisirikare.

Hari ababona ko ababwirwaga hano ari Amerika dore ko abazi kureba basanga hagati y’Ubushinwa na Amerika harimo uguhangana kurwego rwo hejuru ibintu byakajijwe umurego n’icyorezo cya Covid-19, aho Amerika ishinja Ubushinwa kuba nyirabayazana.

Mu ijambo rye, Perezida Xi Jinping yavuze ko “Beijing/Pekin (umurwa mukuru w’Ubushinwa) itazemera “amagambo y’ubwibone””. Ibi bibaye nyuma y’uko Ubushinwa bwanenzwe guhonyora uburenganzira bwa muntu no guhashya abaharanira ubwigenge muri Hong Kong.

Ibi bihugu kandi, byarebanye ay’ingwe kubera amakimbirane y’ubucuruzi, ingendo na Covid-19. Ikindi cyateye uku kutarebana neza hagati y’Amerika n’Ubushinwa, harimo ikibazo cya Taiwani. Mu gihe Tayiwani ibona ko ari igihugu cyigenga, Pekin ibona iki kirwa nk'intara yacyo yigenga.

Amerika, ikurikije amategeko yayo bwite, irasabwa guha Tayiwani uburyo bwo kwirwanaho mu gihe Beijing ikoresha ingufu mu gufata icyo kirwa. Ndetse Perezida w’Ubushinwa Xi Jiping yatangaje ko Ubushinwa “Bukomeje gaahunda itagira umupaka yo gusubira muri Tayiwani”.

Yongeraho ati: “Ntawe ukwiye gupfobya ubushake, ubushake n'ubushobozi by'Abashinwa mu kurinda ubwigenge bwabo n'ubusugire bwabo".

Avuga ko icyifuzo n’intego by’ishyaka CPC, Ishyaka rya Gikomunisiti riri ku Butegetsi, ari “Umunezero ku Bushinwa no kuvugurura igihugu cy’Ubushinwa”, ibi akaba arizo ntego n’ikifuzo iri shyaka rifite kuva ryashingwa.

Xi Jiping yongeye gushimangira ko “Ishyaka n’Abashinwa berekanye ko Ubusosiyalisiti aribwo bwonyine bushobora gukiza Ubushinwa, kandi ko abasosiyalisiti bafite imiterere nk’iy’Abashinwa aribo bashobora guteza imbere Ubushinwa”.

Ibi birori byo kwizihiza imyaka 100 ishyaka rya Gikomunisiti riri kubutegetsi rimaze rishinzwe, imwe mu myiyerekano yahuruje imbaga harimo indege zari mu kirere zikora akarasisi maze zandika umubare w’100 nko kugaragaza nyine imyaka 100 y’isabukuru y’iri shyaka.

Hanoherejwe kandi n’ibisasu bya “roketi” mu kirere mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi mukuru. Ubundi haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu.

Ni ibirori byitabiriwe n’abantu benshi ariko nta kavuyo kari gahari. Hari abantu batoranyijwe. Ibi birori byabereye muri Tiananmen Square i Beijing.

Ishyaka CCP ryashinzwe mu mwaka w’1921 rijya ku butegetsi mu myaka 72 ishize, mu 1949, nyuma y’intambara ndende yabereye muri icyo gihugu. Kuva icyo gihe, igihugu cyagize impinduka zikomeye. Ubushinwa butera intambwe nini mu bukungu kugeza ubwo n’abaturage ubwabo babyiyemerera, ko iyo iryo shyaka ritabaho ubushinwa butari gutera imbere.

Source: CGTN, BBC, ABC News, Twitter






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND