Uyu mukambwe wavukiye muri Puerto Rico, Guinness World yamugize umugabo wa mbere umaze imyaka myinshi ku isi. Uyu munsi yujuje imyaka 112 n’iminsi 327. Muri iyi nkuru turagaruka ku byo yatangaje byamufashishe kuramba.
Ku babyemera Imana niyo itanga kurama. Hari ingero nyinshi
zibigaragaza byabera gihamya buri wese. Hari abatari bake bavuka bagahita
bitaba Imana, hari abatabaruka ku myaka 10, 30,.. bigatuma benshi bavuga ko kurama ari umugisha Imana itanga.
Uyu musaza ntiwamenya ko yigeze amenyo
Emilio
Flores Marquez udafite iryinnyo na rimwe mu kanwa umugisha yagize wahira bake. Uyu
mukambwe uyu munsi yujuje imyaka 112 n’iminsi 327. Kuri uyu wa Gatatu tariki 30
Kamena 2021 ni bwo Guinness World Records yamugize umugabo wa mbere umaze imyaka
myinshi ku Isi yandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo.
REBA AMASHUSHO AMUGARAGAZA MU BIHE BITANDUKANYE
Emilio Flores Marquez yabonye izuba tariki 8 Kanama 1908. Yavukiye Carolina muri Puerto Rico akaba ari umwana wa kabiri muri 11 yavukanye nabo. Yabyawe na Alberto Flores Melendez ndetse Margarita Marquez-Garcia.
Mu kiganiro yagiranye na Guinness World Records ubwo bamushyikirizaga seritifika igaragaza agahigo yesheje, yagarutse
ku byamufashishe kuramba bidasazwe. Yagize ati ”Data yantoje urukundo anyigisha
gukunda buri wese. Buri gihe yatubwiraga gukora ibyiza njye n’abavandimwe
banjye akadutoza gusangira n’abandi".
Emilio
Flores Marquez yagizwe umugabo umaze imyaka myinshi ku isi mu gihe umugore ufite
aka gahigo ari umukecuru witwa Kane Tanaka w’imyaka 117 ukomoka muri Japan nk’uko
byemezwa na Guinness World Records.
Kane Tanaka niwe mugore umaze imyaka myinshi ku Isi
Uwari
ufite aka gahigo ni umunya- Romania Dumitru Comănescu, wabonye izuba tariki 21 Ukoboza
1908. Yahawe seritifika yagahigo ko kuramaba na Guinness World Records tariki
27 Kamena 2020 mbere y’uko atabaruka. Yashizemo umwuka afite imyaka 111 n’iminsi
219.
TANGA IGITECYEREZO