RFL
Kigali

“Ndi kwibaza ko bitapfuye”: Bruce Melodie yagize icyo avuga ku bitaramo bya Iwacu Muzika Festival

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:1/07/2021 11:59
0


Bruce Melodie ufite izina ry’ubukombe muri muzika nyarwanda yagize icyo avuga ku bitaramo bya Iwacu Muzika Festival biri kuba ku nshuro ya gatatu.



Ibi bitaramo byatangiye tariki 26 Kamena 2021, biri kunyura kuri Televiziyo Rwanda mu rwego rwo kwirinda COVID-19 byongeye gufata indi ntera. Platini niwe wabimburiye abandi bahanzi bazaririmba muri ibi bitaramo barimo Bruce Melodie, Riderman, Alyn Sano, Social Mula, Jule Sentore, Mani Martin, Cyusa Ibrahim, Knowless, n’abandi.


Bruce Melodie wabifunguye umwaka ushize mu kiganiro kihariye yagiranye n’InyaRwanda yavuze ko ibi bitaramo ari nta makemwa, ku ruhande rw’ibijyanye n’imitegurire ashimangira ko ntacyo abona gikwiye gukosorwa. Yagize ati ”(……) ndi kwibaza ko bitapfuye, ntabwo birapfa ku buryo twashaka uko tubikosora ahubwo wenda numva icyakabaye ari uko abanyarwanda barushaho kubikurikirana kubera ibihe turimo si ku ruhande rw’abategura ahubwo ni ku ruhande rw’ababireba”.


Platini niwe wabimburiye abandi bahanzi muri ibi bitaramo 

Bruce Melodie yakomeje asaba abanyarwanda kubikurikirana mu rwego rwo gushyigikira abahanzi muri ibi bihe bigoye ati ”Bamenye ko ari ibitaramo byabo aribo bitegenyirijwe nibababwira ngo umuhanzi runaka azaririmba tuvuge urugero Juno bamurebe bamushyigikire”.


Yakomeje avuga ko kuko kujya mu bitaramo bidashoboka bitakubuza kubikurikirana kandi ukishima uri iwawe mu rugo. Uyu muhanzi uri mu bazaririmba muri ibi bitaramo yatangaje ko yiteguye kuzasusurutsa abakunzi be mu ndirimbo zitandukanye azi neza ko bakunze muri iyi minsi. Aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Katapilla” imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 400 mu cyumweru kimwe gusa.

REBA HANO INDIRIMBO KATAPILLA YA BRUCE MELODIE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND