RFL
Kigali

Abaturage b'i Musanze bishimiye bikomeye gutuzwa mu mudugudu w'icyitegererezo wa Miliyari zisaga 20 Frw

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/06/2021 17:06
0


Mu karere ka Musanze, ibyishimo ni byose ku miryango 144 yatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Miliyari zigera kuri 20 Frw wubatswe mu Kinigi, uyu ukaba ari umudugudu watujwemo abari baturiye za hoteli zubatse mu Kinigi ariko batari badafite ubushobozi bwo kuvugurura.



Uyu mudugudu kandi watujwemo imiryango y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, abatahutse mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’abandi b’amikoro make. Ni umudugudu ugizwe n'inzu z'amagorofa, ukaba ushamikiyeho ibindi bikorwaremezo birimo Urwunge rw'Amashuri rwa Kampanga, ikigonderabuzima cya Kinigi, n'urugo Mbonezamikurire y'abana bato.

Hagati y'inyubako n'indi hateyemo ubusitani bugezweho n'imihanda myiza ya Kaburimbo, ibi byose bikaba biha isura nziza uyu mudugudu. Imirimo yo kubaka uyu mudugudu yatangiye mu mpera z'umwaka ushize aho ibikorwa byose bifite agaciro ka miliyari zisaga 20 z'amafaranga y'u Rwanda.

Abatujwe muri uyu mudugudu bakuwe mu mirenge ya Kinigi, Nyange, Musanze, Cyuve, na Muhoza. Usibye imiryango 118 y'abimuwe mu nkengero za hoteri, harimo n'imiryango 26 igizwe n'abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi itagiraga icumbi, imiryango y'abatahutse mu bihe bitandukanye bavuye mu mashyamba ya Kongo, n'abandi baturage bari bafite ikibazo b'amikoro make bakuwe mu bice binyuranye by'iyo mirenge.

Abagenerwabikorwa bashimangira ko gutuzwa ahantu nk'aha ari ishema kuri bo, ariko kandi ibi bikaba bigaragaza ubuyobozi bwiza bushyira ku isonga umuturage muri iyi myaka 27 u Rwanda rwibohoye.

Bamwe muri aba baturage bari basanzwe baturanye na hoteri zo ku rwego rwo hejuru zakira ba mukerarugendo, bagaragaza ko nta mikoro bari bafite yo kuvugurura inyubako zabo bwite ngo zijyanishwe n'ibyo bikorwaremezo bagashimira byimazeyo ubuyobozi bubatuje neza. Usibye gutuzwa neza, aba baturage bakorewe imishinga yo kubateza imbere irimo agakiriro kubakiwe urubyiruko n'abandi bafite imbaraga zo gukora, hamwe n'inkoko zisaga ibihumbi umunani zigiye korozwa aba baturage.

Uyu mudugudu w'icyitegererezo wubatswe n'agera kuri Miliyari 20 Frw

REBA HANO UBWO UYU MUDUGUDU BAWUTAHAGA


Inkuru ya MBARUSHIMANA Pio/RBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND