Kigali

Otile wakoranye indirimbo na Meddy, na Depite Babu Owino basuye Jaguar urembeye mu bitaro nyuma yo kurusimbuka mu mpanuka

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:30/06/2021 16:34
0

Jaguar wahagarariye Starehe mu Nteko Nshingamategeko ya Kenya arembeye mu bitaro nyuma yo kurusimbuka mu mpanuka yamusigiye imvune. Ibyamamare birimo Otile Brown wakoranye indirimbo na Meddy, Depite Babu Owino n’abandi bamusuye mu bitaro arwariyemo.



Nta makuru ahagije aramenyekana ajyanye n’impanuka yari yambuye ubuzima Jaguar. Icyakora biravugwa ko ari impanuka ikomeye ku buryo yanamusigiye imvune y’ukuguru kw'iburyo. Depite Owino yashize hanze ifoto ari mu bitaro yasuye Jaguar. Biragaragara ko Jaguar yavunitse ukuguru kw'iburyo mu ivi kuko hariho ibifashi.

Iyi foto depite Owino yayiherekeje amagambo agaragaza ko yishimiye gusura uyu mudepite mugenzi we urwariye mu bitaro bya MP shah. Yanditse agira ati” Uyu munsi nasuye inshuti yanjye Hon.@jaguarkenya wavunitse mu ivi”. Yakomeje asaba ko yakira mu izina rya Yezu.

Mu bindi byamamare byamusuye ndetse bikamwohererera ubutumwa bumwifuriza gukira vuba harimo Otile Brown wakoranye indirimbo “Dusuma” na Meddy, Frasha wamamaye mu itsinda P- Unit ryakanyujijeho mu ndirimbo “Kare”, Bahati waretse umuziki wa Gospel ubu akaba akora umuziki usanzwe n’abandi.

REBA HANO MU MASHUSHO BIMWE MU BYAMAMARE BYASUYE JAGUAR







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND