RFL
Kigali

Aho dosiye y’ikimina cyajyanye Butera Knowless kuri RIB igeze

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:30/06/2021 12:06
0


Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rukomeje iperereza ku bantu bashinza ubwambuzi umuhanzikazi Butera Knowless bw’arenga miliyoni 2.5 Frw.



Tariki 14 Kamena 2021, RIB yakiriye ikirego cya Munezero Rosette wareze ashinja Knowless kumwambura 1.350.000 Frw yamuhaye mu kimina bari bahuriyemo. Nyuma y’aho uwitwa Niyomugabo nawe yatanze ikirego asaba gusubizwa amafaranga 1.359.000 Frw.

Nyuma y’iminsi 16, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira Thierry yabwiye INYARWANDA ko RIB ikomeje iperereza kuri ibi birego. Ati “Biracyari mu iperereza. Turacyakora iperereza, ikirego cyarakiriwe hari gukorwa iperereza.”

Dr Murangira Thierry yavuze ko atahita atanga umubare w’abantu bashinja ubwambuzi Butera Knowless, kuko iperereza rikomeje.

Mu kiganiro ‘Ally Soudy On Air’ cyo ku wa Gatandatu tariki 19 Kamena 2021, Knowless yatangaje ko yitabye RIB kandi yireguye.  Avuga ko abantu babiri bamureze atabazi, kandi ntaho bahuriye ku buryo baba baramuhaye amafaranga bamushinja.

Knowless yavuze ko yahaye RIB amakuru yari imukeneyeho, kandi ko dosiye iri mu maboko yayo. Ati “Kuri icyo kintu icyo nakivugaho umunsi byasohotse uko mwabibonye niko nanjye nabibonye. Ari umuntu wa mbere ari n'undi wa kabiri numva ntabonye neza ntabwo mbazi.”

“Nta hantu mbazi. Nta mafaranga bampaye. Ariko nk'uko nabivuze, ni byiza kuba baragiye kuri RIB kuko n'icyo ibereyeho. Hanyuma ikindi navuga ni uko nageze kuri RIB, naritabye."

"...Ibyo ari byo byose hari ibyo nasobanuye ariko bikiri mu buyobozi, biba bikiri hagati yanjye n'ubuyobozi. Kuko nanjye nari nkeneye kumenya neza ibyo bintu ibyo ari byo.”

“Ni ubwa mbere nari mbabonye, ni ubwa mbere nari mbumvishe. Nanjye byanze bikunze nari nkeneye kumenya cyangwa se gusobanurirwa uwo muntu aho twahuriye.”

Dusobanukirwe iby’ikimina cyajyanye Knowless kuri RIB

Ubucuruzi bw’uruhererekane buzwi nka “Pyramid Scheme/Ponzi Scheme, Eight Sphere Scheme” bwatangiye kurikoza mu itangazamakuru kuva mu 2020.

RIB yagiye yihaniza ababujyamo ari nako igaragaza amazina atandukanye ubu bucuruzi bwagiye buhabwa. Hari ubucuruzi bwitwaga Ujama United Family, Tuzamurane, Blessing, StakexChain Rwanda Ltd, CHY mall na 7th Generation Network.

Hari kandi ubucuruzi bwa Economy Driver bwasabaga abantu gutanga 100,000 Frw bakazahabwa 800,000 Frw, batanga 500,000 Frw bagahabwa 4,000,000Frw n’ibindi.

Ubu bucuruzi bwitabiriwe n’umubare munini, abandi bakabogoza mu itangazamakuru nyuma y’uko babuze n’ayo bari bashoboye. Muri Gicurasi 2021, RIB yafatiye muri ubu bucuruzi abantu barindwi, ikomeza no gushakisha abandi babugizemo uruhare.

Pyramid Scheme/Pryamid Business ni ubucuruzi bukorwa, aho umuntu ashaka abamushamikiraho, uko agira abantu benshi akaba ari nako yinjiza agatubutse.

Inyandiko zitandukanye zigaragaza ko Pyramid Scheme zimaze imyaka ibarirwa mu ijana hirya no hino ku Isi. Iyo urebye, zigirira akamaro kanini abazitangije kurusha ababashamikiraho. 

Mu 2013, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (Minicom) yatangaje ko ubu bucuruzi butemewe ariko ntibwigeze bucika kugeza ubwo mu 2020 bwongeye kuvugwa cyane. Ubu bucuruzi bukorerwa mu kiziga cy’abantu nibura 15.

Mu 2019, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko ihagaritse ubucuruzi bw’amafaranga bwakorwaga n’ikigo D9 Club.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, rivuga ko “Banki Nkuru y’u Rwanda yaje kumenya ko ikigo kizwi nka D9 Club, cyifashishije internet kugira ngo kigere ku bantu benshi cyaguye ibikorwa byacyo mu bihugu nka Uganda, Kenya, Tanzania na Zambia. Twanamenye ko uwitwa Magara Smart Protus ushinzwe kumenyekanisha D9 Club muri Uganda, ari gukorera ibyo bintu mu Rwanda.”

Muri Gicurasi 2019, RIB yataye muri yombi umuyobozi wa Supermarketings Global Ltd ikora ubucuruzi bw'amafaranga burimo uburiganya (Cripto-Currency scam). Icyo gihe RIB, yavuze ko “Ubu bucuruzi bukaba butandukanye n’ubwo yasabiye ibyangombwa muri RDB.”

RIB yakomeje isaba abaturarwanda kwirinda ababashora mu bucuruzi bugamije kubambura imitungo yabo bababeshya inyungu nyinshi mu gihe gito.

RIB yavuze ko ikomeje iperereza kuri dosiye y’abantu bashinja ubwambuzi Knowless

 

Muri Mata 2020, ubucuruzi bwitwaga 100K for 800K bwamaganiwe kure na RIB

  

Tariki 31 Gicurasi 2019, RIB yafunze umuyobozi wa Supermarketings Global Ltd yakoraga ubucuruzi buzwi nka Cripto-Currency scam 

Tariki 30 Gicurasi 2019, Banki Nkuru y’u Rwanda yaburiye Abanyarwanda kutishora muri ubu bucuruzi








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND