RFL
Kigali

Bazishyurira abanyeshuri 10,000: Ifashabayo n’umugore we Clarisse Karasira batangije ikigo muri Afurika gifasha abo mu miryango itifashije kwiga

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/06/2021 9:13
10


Ifashabayo Dejoie Slyvain n’umugore we Clarisse Karasira batangije ikigo bise “Dejoie Africa Education Fund (DAEF)” kigamije gutera inkunga abanyeshuri bo mu bihugu byo muri Afurika bavuka mu miryango itifashije kubabonera ubushobozi bwo gukomeza amashuri yabo.



Mu butumwa burebure, Ifashabayo yashyize kuri konti ye ya Facebook, kuri uyu wa Mbere tariki 28 Kamena 2021, yavuzemo ko gushinga iki kigo byaturutse ku musaruro w’ubufasha “twahawe” kandi “ni isomo ry’ubuzima ko natwe twitura.”

Avugamo uburyo yakuriye mu buzima bw’umuryango utari wifashije, Nyina ari we uhihibikanira iterambere ry’urugo, abaturanyi nabo ari uko. Ngo hari igihe kimwe yatekerezaga ko ‘ubuzima ari uko bumeze kuri buri wese’.

Yavuze ko ageze mu mashuri yisumbuye agahura n’abana bo mu miryango yihagazeho mu bukungu, byamweretse ko hari ‘indi isi abantu batuye’, bituma atangira gutekereza uko yava mu nzira y’ubukene agasingira ubuzima bwiza nk’abandi.

Icyo gihe, ni bwo yatangiye kumva neza imvune n’icyuya Nyina yiyuhaga kugira ngo "dukomeze kubaho". Bituma akora uko ashoboye kugira ngo ace umugozi w’ubuzima busharira.

Ifashabayo yavuze ko aho ageze yahagejejwe n’amaboko y’umubare w’abantu adashobora kurondora, bamwe muri bo babaye umuryango we, bamwe bashobora guhura abandi intekerezo ze ntizibashyikira.

Binyuze muri Mastercard Foundation yatsindiye mu 2015, byatumye yiga muri Kaminuza nziza kandi zikomeye ku Isi harimo nka Ashesi University yizeho imyaka 4.

Avuga ko azi umubare w’abanyeshuri bari abahanga batabashije gukomeza amasomo bitewe n’uko bakuriye mu miryango itifashije, ari nabyo byatumye asubiza amaso inyuma, kugira ngo agire uruhare mu guhindura imibereho y’abo bava mu miryango ikennye, by’umwihariko ku mugabane wa Afurika.

Ifashabayo yavuze ko iki kigo kizajya gihitamo abanyeshuri “b’abahanga/ba mbere mu manota” cyishyurira amafaranga y’ishuri bakiga amashuri yisumbuye, hanyuma banabafashe gukomereza amashuri yabo muri zimwe muri Kaminuza zikomeye muri Afuria n’ahandi.

Ati “Dejoie Africa Education Fund (DAEF) igamije kurwanya ubukene buhererekanwa uko ibisekuru bisimburana.”

Ifashabayo Dejoie Sylvain n'umugore we batangije ikigo bise "Dejoie Africa Education Fund" kigamije kugira uruhare mu guteza imbere uburezi bw'abana bavuka mu miryango itifashije

Yavuze ko intego bihaye yo gufasha aba banyeshuri ari ngari kandi rimwe na rimwe ishobora gutera ubwoba. Avuga ko batangiye kwita ku banyeshuri 10 ‘kandi dufite icyizere cy’uko umubare uzazamuka uko Imana izagenda idushoboza.’

Ifashabayo yabwiye INYARWANDA, ko batangiye kujya mu bigo by’amashuri "kureba abana babikwiye" batangira kubafasha kwiga.

Ifashabayo w’imyaka 27 y’amavuko na Clarisse Karasira w’imyaka 24, bavuze ko bafite icyizere y’uko mu gihe cy’abo cy’ubuzima “Tuzafasha kwiga abanyeshuri bo muri Afurika 10, 000.”

Bagaragaza ko bamaze gutangira gushyira mu bikorwa uyu mushinga, kuko hari umwe mu banyeshuri barihiriye amafaranga y’ishuri asoza amasomo ye muri Kaminuza ya ULK mu ishami ry’Ubukungu.

Muri iki gihe, uyu munyeshuri ari kwimenyereza umwuga mu kigo cya Gasore Serge Foundation. Bati “Bivuze ko dusigaje kwishyurira amafaranga y’ishuri abanyeshuri 9,999.”.

Uyu mugabo yavuze ko yasangije abantu iyi nkuru nziza, kuko ‘dukeneye amasengesho n’amagambo yo kudukomeza’ muri uru rugendo rushya rwo guhindura imibereho ya benshi batangije. Ati "Hamwe n’amasengesho yanyu no kudukomeza ntakidashoboka."

Clarisse Karasira yanditse kuri konti ye ya Twitter, ashima umugabo we ku bw’iki gitekerezo, avuga ko bizera neza ko mu gihe ‘cy’ubuzima bwacu tuzafasha abana bagera ku 10, 000 baturuka mu miryango itifashije kubona uburyo bwo kwiga. Ati “Nta kintu kidashobokera Imana.”

Ifashabayo Sylvain Dejoie n’umugore we Clarisse Karasira batangije ikigo kizafasha abavuka mu miryango ikennye muri Afurika kwiga Ifashabayo na Clarisse Karasira bavuze ko muri iki kigo bafite intego yo gufasha kwiga abanyeshuri 10, 000 Ifashabayo yavuze ko uburezi ari yo mpamo n'urufunguzo rw'ubuzima rwo guha umuntu







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yvonne2 years ago
    Iki gitekerezo ni kiza pe Imana I ashyigikire muri byose.ariko mutubwire umuntu uzi umwana ukennye cyaneee kd ukunda kwiga akaba ntabushobozi afite bwo kwirihira akaba are ga secondary of pe numuhanga ubwo bamufasha iki uwo mwana
  • twizeyimanajeandamour1@gmail.com2 years ago
    Imana ibahe umugisha mufite umutima mwiza wo gufasha PE.kdi Iyo Mukorera muhumure izabashoboza. Hanyuma rero Hari Aho nzi Umwana wiga kdi ubikunda ariko Ababyeyi nta Bushobozi bafite. Mwamubona kuri Phone 0782331289.
  • Nyiratakambirimana diane2 years ago
    Mbega igitekekerezo kiza wee lmana ibashyifikire pe mwatekereje neza cyane kuk nukur abana batishoboye usanga bahererekanya ubukene nokubura kwiga ataruko arabaswa ahubwo barabuze uburyyo nukur lmana ibibafashemo
  • Chanceline2 years ago
    Natwe mudufashe nukuri maze igihe ntiga nabuze ubushobozi
  • Mukabahizi beathe2 years ago
    Nibakomereze aho Imana ibashyigikire natwe badusabire kuko turabigambirira ariko ubushobozi bukabura
  • Soso sola2 years ago
    Oooooh mbega igitekerezo kiza nukuri ndabashimiye cyane mbikuye kumutima nibakeya bibukako. Harigihe umuntu avukira mumuryango utishoboye akabura school fees. Ntago mwagira igitekerezo kiza nkicyo ngwimana ibure kubashigikira. Imana ibahe ubushobozi burenze kubwomufite kuko numugisha. Nokubandi. Mbasabiye kugira amagaramazima Kandi imana izabibashoboze be blessed
  • Uwase Joselyne2 years ago
    Nukuri nibyiza cyane Imana ibashoboze kuko arinyembaraga! Nange nd'umwe mubacikirije amashuri kubera ubushobozi buke bw' umuryango mvukamo rero byanshimisha mbaye umwe mubafashwa murakoze!
  • Umwegakazi Felicite2 years ago
    Tubashimiye Impano idasanzwe yo gufasha gusa pe hari umwana nzi wumuhanga wabuze ubushobozi bwo kwiga.
  • UWIMPAYE ALPHONSINE2 years ago
    Imana izabibafashemo tubari inyuma mu isengesho
  • Dukuzimana fericien6 months ago
    Ko nabushobozi mfite nkabamfite umuhate wokwiga nkabanaratsinze ibizamini byareta mwamfasha nkiga





Inyarwanda BACKGROUND