RFL
Kigali

BNR yagize icyo itangaza ku noti y’ibihumbi 10 iriho Perezida Paul Kagame yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:28/06/2021 17:19
0


Nyuma y'aho benshi babonye inoti nshya y’ibihumbi 10 (10,000 Frw) iriho ifoto ya Perezida Kagame yiriwe icicikana ku mbuga nkoranyambaga, bigateza benshi urujijo ndetse hakaba hari n'abaketse ko haba hasohotse koko inote nshya, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yabinyomoje ivuga ko iyi note atari ukuri, ari impimbano.



Abakoresha ba WhatsApp, bari batangiye kwibaza ukuntu inoti y’ibihumbi icumi yasohotse bitatangajwe n’inzego za Leta  zibishinzwe zikabimenyesha Banki Nkuru y’u Rwanda ‘National Bank of Rwanda’ ibifite mu nshingano. Mu itangaza ryasohotse, Banki Nkuru y’ u Rwanda yasabye abantu kutabiha agaciro no kwirinda gukora amafaranga y’amahimbano bakayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga kuko uwo bigaragayeho abihanirwa n’amategeko.


Itangazo riri mu cyongereza n’Ikinyarwanda ririho umukono wa Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Rwangombwa John, rigira riti: "Turamenyesha abantu bose ko ishusho y’inoti y’ibihumbi icumbi y’amafaranga y’u Rwanda yakwirakwijwe kuri zimwe mu mbuga nkoranyambaga ko ari impimbano. Nta noti nk’iyi ihari bityo ayo makuru ntakwiye guhabwa agaciro".

Rikomeza rigira riti: "Tuributsa abantu ko Leta y’u Rwanda ariyo yonyine ishyiraho inoti n’ibiceri by’amafaranga, ikabitangaza yifashishije Banki Nkuru y’u Rwanda. Banki Nkuru y’u Rwanda yongeye kubamenyeka ko kwigana, guhimba cyangwa gukwirakwiza ishusho y’inoti n’ibiceri by’ibihimbano bibujijwe kandi bihanwa n’amategeko".


Itangazo BNR yasohoye ku gicamunsi cy'uyu wa Mbere





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND