RFL
Kigali

MU MAFOTO 50: Ikimero n’uburanga bwa Keza Noella uzahagararira u Rwanda i Dubai muri Miss Teen Universe 2021

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:26/06/2021 15:13
0


Miss Teen Universe 2021 izabera mu gihugu cya United Arab Emirates mu mujyi mugari wa Dubai, Keza Ange Noella akaba ariwe uzahagararira u Rwanda muri aya marushanwa y’ubwiza.



Keza Ange Noella niwe uzahagararira u Rwanda muri aya marushanwa y’ubwiza yitabirwa n’abakobwa bari hagati y’imyaka 14 kugera kuri 19. Uyu mwaka wa 2021 aya marushanwa azwi nka Miss Teen Universe azabera mu mujyi ukundwa n’abantu benshi kubera uburanga bwawo wa Dubai.

Ni irushanwa rizatangira kuwa 27 Ukwakira 2021 risozwe kuwa 07 Ugushyingo 2021. Mu kiganiro Keza yagiranye na InyaRwanda yagaragaje ko atewe ishema no guhagararira u Rwanda ndetse ko akomeje imyiteguro. Arasezeranya abanyarwanda ko ubumenyi azakurayo ari inyungu rusange.

Keza Ange Noella uzahagarira u Rwanda muri Miss Teen Universe 2021 

Mu magambo y’uyu mwari w’uburanga n’ubwiza ndetse imivugire ye ikaba yumvikanisha ubuhanga afite yagize ati ”Ni iby’agaciro gakomeye n’indoto zigiye kuba impamo, iteka nahoze ndota kugira icyo nageza ku gihugu cyanjye aya niyo mahirwe ngize.” InyaRwanda ikaba yabateguriye amafoto 50 agaragaza ubwiza bw’uyu mwari.












TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND