Umunyamakuru ubimazemo igihe kinini, Gakwaya Jean de Dieu yamaze gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we Mutoni Jacky.
Basezeranye bamaze imyaka itatu mu munyenga w’urukundo. Mu kiganiro na INYARWANDA, Gakwaya yavuze ko yatangiye gukundana na Mutoni Jacky, kuva mu 2018 kugeza biyemeje kurushinga.
Intangiriro y'urukundo rwabo yabaye ubwo Gakwaya yajyaga gusura mushiki we ku ishuri muri Kaminuza ya Mount Kenya, atangira kuvugana na Mutoni kuva icyo gihe.
Gakwaya avuga ko uyu mukobwa akijijwe kandi 'yarampinduye' bituma agira umurongo ufatika w'ubuzima. Avuga ko indangagaciro z'uyu mukobwa ari kimwe mu byamusunikiye kurushinga nawe.
Ati "Ni umukobwa w'imico myiza. Hari umuntu uza mu buzima bwawe akaguhindura bidasanzwe. Ni amahirwe n'umugisha kuba naramenyanye nawe."
Yavuze ko uyu mukobwa yanamufashije kwiyubaka mu bijyanye no kumenya gukoresha neza umutungo no kuwucunga.
Gakwaya ni umunyamakuru ubimazemo igihe kinini. Yatangiye yimenyereza itangazamakuru kuri Radio Huguka mu 2013, aho yavuye yerekeza kuri Radio/Tv10 mu ishami ry’amakuru.
Ni umwe mu batangiranye na Televiziyo ISIBO TV, aho yakoraga ikiganiro ‘Best Sato’ yimuriye kuri Televiziyo Goodrich TV akoraho muri iki gihe ikorera mu nyubako ya Makuza.
Mutoni Jacky wiyemeje kurushinga na Gakwaya Jean de Dieud ni Umukirisitu mu rusengero rwa New Life Bible Church, ari naho bazasezeranira imbera y’Imana.
Uyu mukobwa ari hafi gusoza amasomo ye muri Kaminuza ya Mount Kenya aho yahuriye na Gakwaya bagiye kubana nk’umugabo n’umugore.
Tariki 30 Ukuboza 2020, Gakwaya yashinze ivi yambika impeta umukunzi we Mutoni Jacky amuteguza kurushinga nk’umugabo n’umugore.
Gakwaya asanzwe afasha abahanzi mu bya muzika abinyujije mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yise Sky Label.
Gakwaya Jean de Dieu yasezeranye imbere y’amatageko ya Repubulika y’u Rwanda n’umukunzi we Mutoni Jacky
Gakwaya yatangaje ko Mutoni Jacky yamuhinduriye ubuzima mu gihe cy’imyaka itatu bamaze bakundana Mutoni Jacky ni Umukirisitu mu rusengero rwa New Life Bible Church Gakwaya Jean de Dieu ku munsi udasanzwe mu buzima bwe Mutoni Jacky ku munsi ufite igisobanuro gikomeye mu buzima bwe Mutoni Jacky yahamije kubana byemewe n’amategeko n’umukunzi we Gakwaya
TANGA IGITECYEREZO