RFL
Kigali

Icyo abaganga bategetse Mico nyuma y’uburwayi bwatumye ajyanwa igitaraganya kwa Muganga mu rukerera

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:23/06/2021 13:56
0


Umuvugizi wa Kikac Music Mico The Best abarizwamo yahamirije Inyarwanda.com ko uyu muhanzi yajyanywe igitaraganya kwa muganga mu rukerera kubera uburwayi yatewe n’umunaniro ukabije. Muri iyi nkuru turagaruka ku byo abaganga bamutegetse.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021, ni bwo hatangiye gukwirakwira amakuru avuga ko Mico The Best yahuye n’uburwayi butunguranye. Aya makuru benshi batangiye kumenya ko ari impamo nyuma y'uko hagiye hanze ifoto ya Mico iherekejwe n’ubutumwa bumenyesha ko uyu muhanzi yasubitse ibiganiro byose yagombaga gukora amenyekanisha indirimbo ye nshya aherutse gushyira hanze yise “Amabiya” kubera uburwayi.


Twifuje kumenya niba aya amakuru ariyo tugerageza kumuhamagara ku murungo wa telefone ntiyabasha kwitaba maze twiyambaza Caude Uhujimfura umuvugizi wa Kikac Music uyu muhanzi abarizwamo.

Yavuze ko bamujyanye igitaraganya kwa muganga mu rukerera kuri uyu wa Gatatu bagasanga afite ikibazo cy’umunaniro ukabije ahita aboneraho gusobanura ibyo abaganga bamutegetse. Yagize ati ”Bamuhaye imiti bamusaba kuruhuka no gukora aga siporo gake gake kugira ngo yongere amere neza”.


Abaganga bamutegetse kuruhuka neza banamusaba gukora siporo

Yakomeje avuga ko akazi bari bafite ko kuzenguruka mu bitangazamakuru bamenyekanisha indirimbo ye nshya “Amabiya” kahise gasubikwa kakazasubukurwa mu gihe azaba yakize. Indirimbo nshya ye “Amabiya” mu minsi itandatu imaze igiye hanze imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 139 ku rubuga rwa Youtube.

REBA HANO INDIRIMBO AMABIYA YA MICO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND