RFL
Kigali

Hashyizweho amategeko azaranga imikino ya CECAFA U 23 na n'ubu u Rwanda rutaremeza ko ruzitabira

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:23/06/2021 11:43
0

Uyu mwaka hateganyijwe imikino ya CECAFA y'igihugu ariko ku makipe y'abatarengeje imyaka 23, imikino itari ikunze kubaho.



Kuva tariki eshatu Nyakanga kugeza tariki 18 Nyakanga 2021 mu karere k'ibiyaga bigari u Rwanda ruherereyemo, hateganyijwe imikino ya CECAFA y'igihugu ariko izakinwa n'amakipe atarengeje imyaka 23.

Ni imikino itari isanzwe ibaho kuko ubundi habagaho imikino y'ingimbi, abatarengeje imyaka 17, 20 ndetse n'imikino y'amakipe makuru. Kuri ubu rero ubuyobozi bwa CECAFA bwemeje ko imikino izaba kuri iyi nshuro ari amakipe y'ibihugu y'abatarengeje imyaka 23. Ibihugu bigomba kwitabira iyi mikino nk'uko byemejwe mbere, buri gihugu kigomba kwishyura Miliyoni zisaga 20 z'amanyarwanda nk'itego rya mbere.


Samalia nayo iri mu bihugu byiyandikishije 

Mu bindi bizaranga iri rushanwa n'uko abakinnyi bazakina iyi mikino bagomba kuba baravutse nibura tariki ya mbere Mutarama 1998 ndetse umukinnyi muto uzaba uri muri iri rushanwa atagomba kujya munsi y'imyaka 18 y'amavuko. Ikipe izabishaka kandi izongeramo abakinnyi 3 barengeje imyaka 23 bokongerera imbaraga abandi bakinnyi bazaba bari kumwe.


Ethiopia niyo izakira iyi mikino 

Kuri uyu mugoroba umuyobozi wa CECAFA Auka Gacheo yatangaje ko ibihugu byose bimaze kwiyandikisha usibye u Rwanda. Yagize ati "Ibihugu byose bimaze kwiyandikisha usibye u Rwanda, gusa umunyamabanga wa FERWAFA yadutangarije ko nabo bashobora kwiyandikisha kuri uyu wa Gatatu."


Habimana Sosthene ni we wagizwe umutoza w'amavubi u 23

Tombora y'uko amakipe azahura, izaba kuri uyu wa Gatunu tariki 25 Kamena 2021. Ibihugu bimaze kwiyandikisha ni Uganda, Uburundi, Ethiopia izakira imikino, Eritrea, Sudan, South Sudan, Somalia, Djibouti, Tanzania, Zanzibar, Kenya na DR Congo izaba ije nk'umutumirwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND