RFL
Kigali

Wari uziko gutinda kubona uwo mu rushinga akenshi ubigiramo uruhare?

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/06/2021 11:59
0


Gutinda gushaka ni kimwe mu bitera abantu guhangayika, ubushakashatsi bigaragaza ko biri mu bitera agahinda gakabije no kwiyahura kwa bamwe nyamara hari ibyo umuntu yakora akirinda kugumirwa.



Ibyo wakwirinda gukora byagutera kugumirwa:

1.Uhakanira abagusabye urukundo vuba

Hari abantu babona ikosa ku muntu bari batangiye gukundana niyo ryaba ari ikosa ryoroshye agahita ahakanira uwo bari batangiranye inzira y’urukundo bikaba byatuma utinda kubona uwo wifuza kuko ubona amakosa vuba ugahita ubivamo.

2.Kwihutira gukora imibonano mpuzabitsina n’abo mukundana

Iyo ugitangira gukundana n’umusore cyangwa se inkumi ugahita uganisha ku minonano mpuzabitsina ahanini byereka uwo mukundana ko ushaka kwishimisha. Ntukihure rero kuryamana n’uwo mukundana kuko bishobora gutuma mutandukana.

3.Gukuruza abagabo imyambarire

Kwishyiramo ko aho ugiye hose ushobora kuhabona inshuti bigatuma wihatira gushaka kwambara imyambaro iri bukurure abagabo nabyo byakubuz amahirwe yo kubona umukunzi nyawe. Gusa na none ntibyakubuza kwambara neza ariko kwishyiramo ko ukuruza abantu imyambarire, imivugire nuko ugaragara bishobora gutuma bagufata nabi. Ba uwo uriwe wirinde kubyihingamo.

4.Kubaho mu buzima bwigunze

Kubaho mu buzima butagira inshuti utagira ahantu ujya ngo uhure n’abandi bantu nabyo bishobora kugutera gutinda kubona uwo muzarushingana. Gusa na none ntibivuz engo ujye wirirwa uzenguruka utubyiniro twose n’utubari buri mugoroba. Gira inshuti z’abahungu n’abakobwa ube umuntu utigunga ngo ube wirebaho wenyine.

5.Gutangira kwiheba

Iyo ukorera ku bwoba nko gusiganwa n’imyaka no kugendera ku bandi birakugora kubona umukunzi nyawe kuko hari uba udashaka ko urukundo rugenda intambwe ku ntambwe. Urugero ushobora guhura n’umusore bwa mbere ugashaka ko muganira ku bana muzabyara, kujya kukwerekana iwabo, n’ibindi bintu bitaza ku mwanya wa mbere iyo abantu bagihura bwa mbere.

6. Gutekereza ko nta mugabo cyangwa se umugore uzabona

Iyo mu mutwe wawe hatangiye kuzamo iyi myumvire nabyo biragora ko wabona umugabo cyangwa se inkumi muzarushingana. Uhora wumva ko n’ubundi abaje bagenda nta gahunda bafashe bikagutera kwiheba no kutamenya kwita ku bandi bazaza.

7.Kwifuza ibirenze urugero

Hari abantu baba barashushanije mu mutwe wabo umuntu runaka bazabana uko agomba kuba ameze ibyo agomba kuba atunze, uko azaba ateye, ugasanga urwo rutonde rw’ibyo wifuza wabuze umuntu numwe ubyujuje. Gutekereza uwo wifuza n’ibyo agomba kuba yujuje ni byiza ariko iyo habura bike ibyo yujuje akaba aribyo byinshi uwo ushobora kumwihanganira kuko bigoye ko wabona uwo wifuza nyawe.

Niba ubona waratinze kubona uwo muzabana reba ko zimwe mu mpamvu ziri hejuru atarizo zibitera ubone uko ubishakira umuti.

Src:www.Elcrema.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND