RFL
Kigali

CAF: APR FC na As Kigali zizahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika zamaze kumenya igihe imikino yazo izatangirira

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:23/06/2021 10:19
0


CAF yamaze gushyira hanze ingengabihe y'igihe imikino ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup izatangirira ho mu mwaka w'imikino 2021/2022.



APR FC na As Kigali nizo zizahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika kuko imwe niyo izaba iya mbere indi ibe iya kabiri, kandi ikipe ebyiri za mbere muri shampiyona nizo zizahagararira u Rwanda.

Mu gace ka mbere mu mikino yo gukuranwamo, Umukino ubanza uzaba tariki 10,12 Nzeri naho imikino yo kwishyura ibe kuva tariki 17,19 Nzeri 2021.

Agace ka kabiri imikino ibanza izaba tariki 15,17  Ukwakira imikino yo kwishyura ibe tariki 22,24 Ukwakira 2021.

APR FC na As Kigali zigiye gusohokera u Rwanda ku nshuro ya 2 yikurikiranya nyuma y'aho As Kigali umwaka ushize yahagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup ikavamo mu gace ka 3 ikuwemo na CS Sfaxien yo muri Tunisia, naho APR FC yavuyemo rugikubita mu gace ka mbere ikuwemo na Gor Mahia yo muri Kenya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND