RFL
Kigali

Don Jazzy yanenze abahanzi bamara kumenyekana bakagira ubunebwe bwo gukomeza gukora cyane

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/06/2021 10:31
0


Umuhanzi ukomeye k'umugabane wa Africa ukomoka mu gihugu cya Nigeria yanenze abahanzi bamara kumenyekana bagahita birara ntibakomeze gukora cyane nka mbere ndetse aboneraho kubagira inama y'uko bagomba gukora cyane kurushaho mu gihe bamaze kuba abasitari kandi ko iyo umunyekanye aribwo ugomba gukora birenze ibyo wakoze mbere.



Micheal Collins Ajereh wamamaye ku izina rya Don Jazzy akoresha mu muziki ni umuhanzi, umwanditsi w'indirimbo, n'utunganya indirimbo. Uyu muhanzi ufatwa nk'inararibonye mu muziki nyafurika bitewe n'uko awumazemo igihe yamenyakanye cyane kuva muri 2005 kugeza ubu aracyahagaze neza.


Don Jazzy kandi uretse kuba akora umuziki anafite inzu ikomeye muri Nigeria itunganya umuziki igafasha n'abahanzi yitwa Mavins Records irimo abahanzi b'ibyamamare barimo Koredo Bello, D'Prince, Reekado Banks, Ayara Starr n'abandi benshi. Uyu mugabo kandi ni nawe wagize uruhare rukomeye mu kuzamura icyamamarekazi Tiwa Savage.

Mu masaha macye ashize Don Jazzy yifashijije urukuta rwa Twitter ibyamamare byinshi byifashisha mu gutanga ibitekerezo bitandukanye, nawe yagize icyo avuga ku bahanzi b'ubu. Yanditse ati ''Abahanzi b'ubu basigaye bantera ubwoba, barakora umuziki mwiza unari ku rwego mpuzamahanga maze bamara kumenyekana bagahita baba abanebwe ntibakomeze gukora nka mbere".


Yakomeje agira ati ''Urwego umuziki wa bahanzi b'ubu uriho ni rwiza cyane gusa bisigaye bintera ubwoba kugira umuhanzi w'ubu mfasha kuko mba nzi ko iyo amaze kumenyekana ahita agira ubunebwe ntakomeze gukora. Iyo umunyekanye ni bwo inshingano zawe nk'umuhanzi ziba ziyongereye ugomba kurushaho gukora cyane kurusha na mbere"'.


Ibi Don Jazzy yabivuze mu rwego rwo gukebura abahanzi basigaye birara nyuma yuko bamaze kumenyekana. Uyu mugabo w'imyaka 38 kandi kugeza ubu arimo kuzamura umuhanzikazi ukiri muto witwa Ayara Starr umaze kwigaragaza ko ashoboye ndetse anafite indirimbo ikunzwe cyane yitwa Away yakozwe na Don Jazzy.

Src:www.DailyAfrica.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND