RFL
Kigali

Perezida Cyril Ramaphosa bamwibye Telephone yari yateguriyemo ikiganiro abura icyo avuga arya iminwa

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:23/06/2021 9:09
1


Inkuru isekeje yatangiye gucaracara hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga yereka amashusho y’uko Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yibwe Telephone yo mu bwoko bwa iPad yari yateguriyemo ikiganiro bityo arya iminwa.



Mbere yo gutanga itangazo rikomeye i Cape Town ku wa kabiri, Perezida Cyril Ramaphosa, usanzwe wubahiriza igihe ntakuka, yagize akanya ko kuba mu gihirahiro ubwo yageraga aho agomba gutangira ikiganiro arisaka abura iPad ye biramuyobera kandi ari ho yari afite imvugo yateguye.


Cyril Ramaphosa, byamurenze maze agira ati “Ndashaka iPad yanjye. Umuntu yibye iPad yanjye. Hari umuntu wafashe umwanzuro wo gushaka kunyambura iPad yanjye, bityo ndayishaka. Nshobora kubona iPad yanjye nyamuneka"Umuyobozi wa UDM, Bantu Holomisa, yanditse ku rubuga rwa Twitter yibaza uburyo Perezida bamwiba iPad kandi afite abashinzwe umutekano. ”


Amakuru avuga ko iPad yaje kuboneka ikiganiro kigakomeza

Abashinzwe umutekano bakoze iyo bwabaga hasi hejuru. Amakuru yo muri Perezidanse ya Africa y'Epfo avuga ko iPad yaje kuboneka bityo Perezida  asubira gutanga ijambo anaboneraho kwihanganisha abantu kuba yabakerereje.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • banyita felix2 years ago
    haa!!biratangajep!basigay bibakugera nomunzego?





Inyarwanda BACKGROUND