Inkuru isekeje yatangiye gucaracara hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga yereka amashusho y’uko Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yibwe Telephone yo mu bwoko bwa iPad yari yateguriyemo ikiganiro bityo arya iminwa.
Mbere yo gutanga itangazo
rikomeye i Cape Town ku wa kabiri, Perezida Cyril Ramaphosa, usanzwe wubahiriza igihe ntakuka, yagize akanya ko kuba mu gihirahiro ubwo yageraga aho agomba gutangira ikiganiro
arisaka abura iPad ye biramuyobera kandi ari ho yari afite imvugo yateguye.
Cyril Ramaphosa, byamurenze maze agira ati “Ndashaka
iPad yanjye. Umuntu yibye iPad yanjye. Hari
umuntu wafashe umwanzuro wo gushaka kunyambura iPad yanjye, bityo ndayishaka.
Nshobora kubona iPad
yanjye nyamuneka". Umuyobozi
wa UDM, Bantu Holomisa, yanditse ku rubuga rwa Twitter yibaza uburyo Perezida bamwiba iPad kandi afite abashinzwe
umutekano. ”
Amakuru avuga ko iPad yaje kuboneka ikiganiro kigakomeza
Abashinzwe umutekano bakoze
iyo bwabaga hasi hejuru. Amakuru yo muri Perezidanse ya Africa y'Epfo avuga ko iPad yaje kuboneka bityo
Perezida asubira gutanga ijambo
anaboneraho kwihanganisha abantu kuba yabakerereje.
TANGA IGITECYEREZO