RFL
Kigali

"Wazanye umwanda unangiza umuziki" Amagambo T-Pain yabwiwe na Usher yamushyize mu gahinda k'imyaka 4

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:23/06/2021 11:21
0


Umunyamerika w’umuririmbyi Faheem Rasheed Najm uzwi nka T-Pain yavuze ku magambo ya Usher wamubwiye ko yazanye umwanda akanangiza umuziki.



Icyamamare mu muziki T-Pain yavuze ku magambo Usher yamubwiye yamuteye intimba n’umubabaro. Ati ”Nari ndi mu ndege ubwo nsinziriye barankangura bati Usher arifuza kuvugana namwe. Usher yari inshuti yanjye kandi ndamwubaha maze usher arabwira ati 'Ngiye kukubwira ikintu mugabo nanjye ni yego'. Usher ati 'Uri kwangiza umuziki mugabo.”

Yakomeje avuga ko ibi byamutesheje umutwe ariko ageze aho avuga ko Usher nk’inshuti ari kwikinira nyamara yongera kubisubiramo agira ati ”Mugabo wangije umuziki uwugira umwanda.” T-Pain ati”Nahise mubaza ni iki nakoze naje mu muziki nizanira ubuhanga bwa Auto-Tune.”

Usher ati ”Warawangije pe.” T-Pain mpita ngira nti nubwo nayikoresheje ntawe nakanguriye kuyikoresha.  T-Pain yemeza ko amagambo yabwiwe na Usher yamushyize mu ntimba yamaze igihe kitari gito kirenga imyaka ine.

 

 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND